Nyamiyaga: Abaturage bakomeje gukangurirwa imigendekere y’amatora y’Abadepite

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi buratangaza ko bukomeje gukangurira abaturage bagejeje igihe cyo gutora uburyo bwo gutora abazabahagararira mu Nteko ishinga amategeko ndetse bakanabasobanurira n’ibyiciro bizatorwa.

Umurenge wa Nyamiyaga utuwe n’abaturage basaga gato ibihumbi cumi n’icyenda na magana atandatu, muri aba abagera kuri 60% ntibazi gusoma no kwandika. Benshi mu baturage batuye uyu Murenge usanga bazi ko hari amatora mu ntangiriro za Nzeri, ariko badafite amakuru ahagije ku byiciro bizatorwa ndetse n’uburyo bwo kubatora.

Umwe muri aba baturage, avuga ko amatora bayazi kandi bayiteguye, ariko azi ko bazatora rimwe ibindi byiciro ntacyo abiziho. Ati “Nzi ko tuzatora abadepite ariko abagore sinzi abazabatora”.

Undi mukecuru wo mu kigero cy’imyaka 60, azi ko taliki 4 bazatora abo mu cyiciro cy’abagore ndetse nawe akaba yiteguye kuzabatora, nyamara nta rwego ahagarariye mu nzego z’abagore ndetse nta na njyanama abamo.

Kubwe, yumva nta mpamvu atajya gutora abo mu cyiciro cy’abagore kandi nawe ari umugore. Nireberaho Jean Damascene, ni urubyiruko ariko nawe ngo uretse kuba azi ko hari amatora, ariko abo bandi bo mu byiciro byihariye ntazi uko bazatorwa.

Uwamahoro Valentine avuga ko amatora y’icyiciro cy’abahagarariye abagore bayiteguye neza, avuga ko bagize ibiganiro bivuga ku matora y’Abadepite bahagarariye abagore.

Agira ati “Babituganirijeho tubwirwa ko 30% y’abahagarariye inzego z’abagore bazatorwa n’Inama y’Igihugu y’Abagore”.

Umwana w’umukobwa ugiye gutora bwa mbere, avuga ko barangije gutora ababahagarariye ku rwego rw’Akagari. Ati “Ubwo abadukuriye nibo bazatora abo bandi”.

Uhagarariye amatora mu Murenge wa Nyamiyaga, Mukamwezi Isabelle, avuga ko bakomeza guhugura abaturage ku matora banahugura ibyiciro byihariye cyane cyane abagore.

Agira ati “Nk’ubu mu Ntara y’Amajyaruguru tuzatora abahagarariye abagore 4 bitewe n’uko umubare w’abaturage ungana. Dukomeza kubibutsa abemerewe kubatora tukanabawira ko kuri lisiti ntawemerewe gutora abarenze bane ku rupapuro kuko byaba bibaye impfabusa”.

Avuga ko bazakomeza kubahugura binyuze mu nteko z’abaturage ndetse no mu muganda rusange. Ibi binemezwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Mukandahiro Hydayat, uvuga ko italiki y’amatora buri muturage azi uruhare rwe mu matora.

Agira ati “Turakomeza kwifashisha umugoroba w’ababyeyi, inteko z’abaturage, itorero ryo ku Mudugudu n’ahandi abantu bahurira ari benshi, tubakangurira kumenya amatariki y’itora na biriya byiciro bizatorwa ndetse n’abagomba kubatora kugira ngo itariki izagere abaturage bafite amakuru ari ku rwego rumwe”.

Ingingo ya 105 y’amabwiriza agenga  amatora ivuga ko Inteko itora Abadepite b’Abagore igizwe n’abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere bigize ifasi y’itora, ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali no ku rwego rw’Igihugu. Iyi ngingo ikomeza ivuga ko n’abagize Inama Njyanama y’Imirenge igize ifasi y’itora n’abagize Inama Njyanama z’Uturere tugize Intara cyangwa Umujyi wa Kigali nabo bari mu bagize Inteko itora Abadepite b’Abagore.

Ku Mudepite uhagarariye abafite ubumuga, ingingo ya 110 ivuga ko abagize inteko itora ari abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Akarere, ku rwego rw’Intara cyangwa Umujyi wa Kigali no ku rwego rw’Igihugu. Abahuzabikorwa b’Inama y’Abantu bafite ubumuga ku rwego rw’Umurenge nabo bari mu bagize inteko itora.

Naho Abadepite babiri bahagararira urubyiruko, ingingo ya 108 y’aya mabwiriza ivuga ko Inteko itora abadepite babiri (2) batorwa mu Rubyiruko igizwe na Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rwa buri Karere no ku rwego rw’Igihugu.

Gérard M. MANZI

Umwanditsi

Learn More →