Uburasirazuba: Polisi yafatiye abantu babiri mu bikorwa byo gutanga Ruswa

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kutishora mu ngeso zo gushaka kwaka, kwakira cyangwa gutanga ruswa. Ruswa, imunga ubukungu bw’igihugu, ikanimakaza akarengane. Polisi, ifatanya n’inzego zitandukanye kuyirwanya.

Mu rwego rwo kurwanya ruswa, Polisi ifata abayishoramo. Tariki ya 14 Nyakanga 2018, Polisi ikorera mu turere twa Rwamagana na Nyagatare yafashe abantu babiri barimo, Ndayisenga Emmanuel w’imyaka 32 y’amavuko, usanzwe ukora akazi ko gucunga umutekano mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Rwamagana, yaka ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 100 umunyonzi ngo afungure igare  rye ryafatiwe mu makosa muri icyo kigo.

Uwitwa Mukandori Generose w’imyaka 41 y’amavuko utuye mu murenge wa Matimba akagari ka Kagitumba, we yafatanywe inzoga zitemewe agashaka gutanga ruswa y’amafaranga 10000 frw ku nzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko Ndayisenga yafashwe arafungwa nyuma yo kwaka ruswa umunyonzi wari winjije igare mu kigo abagenzi bategeramo imodoka.

Yagize ati: “Mu bisanzwe Moto n’amagare ntibyemerewe kwinjira muri Gare, uyu ushinzwe gucunga umutekano muri gare ya Rwamagana yahereye kuri ibi yaka umunyonzi ruswa, aho kumushyikiriza ubuyobozi bwa Gare ngo bumuhane kuko yishe amategeko.’’

CIP Kanamugire avuga ko aya makuru bayamenye bayabwiwe n’uyu munyonzi kuko yumvaga arenganyijwe.

Ibikorwa byo gutanga ruswa nk’ibi kandi byagaragaye mu karere ka Nyagatare aho Mukandori Generose mu masaha y’ijoro yafashwe n’irondo atwaye ikarito y’inzoga zitemewe za Zebra, agashaka gutanga ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 10.000 kugirango bamurekure.

CIP Kanamugire yibukije abaturage ko ruswa ari kimwe mu byaha bidasaza, kandi igihugu  cyahagurukiye kuyirwanya.

Yagize ati: “Imbaraga za buri wese zirakenewe mu kurwanya uwo ariwe wese utanga cyangwa waka ruswa, kuko byagaragaye ko idindiza ubukungu bw’igihugu, ikanimakaza akarengane, bityo kuyirwanya bikaba bikwiye kuba ibya buri wese, abaturage bihutira gutanga amakuru ku gihe k’uwo ari we wese ushatse kuyaka cyangwa kuyitanga.’’

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngigo yacyo ya 641 gisobanura ruswa nk’igikorwa cyo gutanga icyo ari cyo cyose ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa amasezerano yabyo kugira ngo akorere umuntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze.

Iyi ngingo kandi ivuga ko mu gihe uwabikoze ahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →