Rwamagana-Gishari: Abafashamyumvire bafashije imiryango kwirinda amakimbirane mu muryango

Abagore b’abafashamyumvire mu Murenge wa Gishari mu karere ka Rwamagana, bavuga ko nyuma yo guhugurwa ku burenganzira bw’Umugore ku mutungo n’amakimbirane mu muryango, bafashishe ingo zitari nke kugira amahoro. Bamwe mu bagore bari babayeho mu buzima bukarishye ku bw’amakimbirane ya hato na hato mu muryango nabo bavuga ko bakuwe ahakomeye.

Abagore b’Abafashamyumvire mu kuzana impinduka zishingiye ku gukumira no kurwanya ihohoterwa mu muryango mu Murenge wa Gishari, Akarere ka Rwamagana, bafashijwe n’Umushinga Indashyikirwa wa CARE international, ushyirwa mu bikorwa n’imishinga nka RWN( Rwanda Women Network) na RWAMREC, bavuga ko bamaze kugera ahashimishije mu gufasha imiryango itandukanye kwirinda amakimbirane.

Binyuze mu biganiro bihuza abaturage n’ubuyobozi bitegurwa n’umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro-Pax Press, tariki 17 Nyakanga 2018 muri uyu murenge wa Gishari abaturage baricaye baraganirizwa. Abafashamyumvire berekanye ko uruhare rwabo nyuma yo guhugurwa n’Umushinga indashyikirwa ubu rwatumye amakimbirane mu muryango agabanuka ndetse inzira y’impinduka igana aheza ngo ikaba ikomeje hagenderewe ku kugira umuryango utarangwamo amakimbirane.

Bagirinka Venansiya, umufashamyumvire ku rubuga rw’Abagore “Umucyo mu Murenge wa Gishari” yagize ati ” Twahuguwe guhugurira abandi, twahawe amahugurwa ku; Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Uburinganire no ku Bubasha. Ibi byaradufashije cyane kuko hari impinduka twagize twebwe ubwacu n’abo tubana ndetse n’impinduka mu muryango mugari kuko ni amahirwe twagize yo guhabwa ubwo bumenyi kuko imiryango yabonekagamo amakimbirane iyo abafashamyumvire tuhageze tukabaganiriza hakaboneka impinduka, ni inyungu z’umuryango ndetse n’umuryango mugari.”

Ubuhamya bwo guhinduka bugaragaza intera bagezeho mu gukemura amakimbirane mu muryango.

Akomeza agira ati” Ihohoterwa iryo ariryo ryose hari ingaruka nyinshi rigira haba ku muntu ku giti cye, umuryango abamo, inshuti, abaturanyi ndetse n’igihugu muri rusange. Iyo impinduka zije mu muryango zizana n’iterambere muri uwo muryango tudasize umuntu ku giti cye, za ngaruka ntabwo zongera kugaragara, umuryango mwiza ni utarangwamo amakimbirane, inyungu rero ziboneka no mu Mudugudu kuko ni iterambere muri rusange riba rije.”

Bagirinka, avuga ko bakurikije uko bakiraga ibibazo bagitangira n’uburyo imiryango baganirizaga yari imeze, ngo uruhare rwabo nk’abafashamyumvire abona rumaze gutanga umusaruro nko ku kigero cya 70%.

Francoise Musabyemariya, Umufashamyumvire wahuguwe n’umushinga indashyikirwa akaba afasha abaturage bagenze be yagize ati” Umushinga indashyikirwa utaragera mu Murenge wa Gishari, hagaragaragamo amakimbirane menshi cyane, aho uhagereye bamwe muri twe twahawe inyigisho ku mahohoterwa akorerwa mu ngo, ibijyanye no gucunga umutungo w’urugo n’ibindi. Natwe twagiye duhugura bagenzi bacu, amakimbirane yaragabanutse nka 60%, twamenye uburyo bwo kwimakaza ibiganiro hagati y’abashakanye, iyo urebye uyu munsi usanga hari impinduka nziza kandi zigaragarira buri wese, uyu mushinga hari icyo wakoze ku makimbirane yakorerwaga mu ngo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari avuga ku kamaro umushinga indashyikirwa wagize ku baturage ayoboye yagize ati ” Uyu mushinga umaze gukorera mu Murenge wa Gishari, wahuguye bamwe mu bafashamyumvire, basobanukirwa n’ihohoterwa ribera mu muryango, bafata iyambere nabo babifashijwemo n’ubuyobozi mu nteko rusange z’abaturage za buri wa kabiri no ku cyumweru iz’imidugudu bakabisobanurira abaturage.”

Gitifu w’Umurenge wa Gishari ahamya ko impinduka zatumye Umurenge ayoboye usigaye uba ku isonga mu kwesa imihigo mu bikorwa binyuranye.

Akomeza ati ” Mbere uyu mushinga utarakorera mu Murenge, twari dufite ihohoterwa riri ku rwego rwo hejuru, aho umushinga uziye ndetse nyuma y’amahugurwa yatanzwe nzi neza ko babanaga mu makimbirane hari benshi ubu bahindutse bakaba babanye neza mu muryango, byose rero tubikesha umushinga indashyikirwa dushimira cyane.”

Gitifu, ashimangira ko mu myumvire, mu myaka nk’ibiri ishize ngo uyu Murenge wari inyuma mu bipimo byose bishoboka haba mu Mihigo, Mituweli, ibikorwa by’umuganda n’ibindi bihuza abaturage ariko uyu munsi ngo hamwe n’umushinga, amahugurwa n’ubufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi Baza mu Mirenge ya mbere.

Kuba abafashamyumvire ari abaturage babana na bagenzi babo umunsi ku wundi mu Midugudu aho batuye, icyizere ngo ni cyose cyo kuba amakimbirane y’uburyo butandukanye abera mu muryango azagenda arushaho kugabanuka cyangwa akanashira burundu mu gihe buri muturage wese azabasha kuba intumwa nziza mu gukumira no kurwanya ihohoterwa hagamijwe kugira umuryango utarangwamo amakimbirane.

Bamwe mu bagabo bahamya ko imibanire myiza mu rugo yatumye iterambere mu muryango rishinga imizi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →