Zaza: Abagabo bafashe icyemezo cyo gukangurira abagore babo kwiyamamaza mu matora y’Abadepite

Nyuma y’ikiganiro Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro “PAX PRESS” wagiranye n’abaturage n’abayobozi bo mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma, mu ntara y’Iburasirazuba ku burenganzira bw’umugore mu matora,  abagabo biyemeje gukangurira abagore kwiyamamariza imyanya y’abadepite.

Mu kiganiro cyahuje abaturage n’abayobozi bo mu murenge wa Zaza taliki ya 17 Nyakanga 2018 ku birebana n’uburenganzira bw’umugore mu matora y’abadepite, abagabo bavuga ko bahise bafata umwanzuro wo gushishikariza abagore babo kujya biyamamariza kujya mu nzego zifata ibyemezo.

Nkurunziza Théoneste, umugabo wo mu kigero cy’imyaka 45, ati “Bamwe mu bagabo ntibemerera abagore babo kujya ahagaragara, aho bavugira mu ruhame. Ntibabaha amahirwe bafite kugira ngo biyamamarize imyanya ifatirwamo ibyemezo, nko kuba umudepite. Ariko njye, ibyo nabirenze, umugore wanjye  nzamusaba kwiyamamaza muri manda itaha”.

Karekezi Noel nawe ni uko abibona, ati “Nyuma yo gukurikirana uko abanyamakuru basobanuye inteko, uburenganzira bwa buri muntu n’ubw’abagore by’umwihariko, nasanze guha uburenganzira umugore bwo kwiyamamariza kuba umudepite bifite ishingiro. Nanjye nzasaba umugore wanjye kwiyamamariza kuba umudepite cyangwa se n’indi myanya itorerwa”.

Ikibazo cy’amashuri mu kwiyamamariza kuba umudepite …

Bamwe mu bitabiriye icyo kiganiro, bagaragaje ubushake bwo gukangurira abagore guhatanira iriya myanya 24 bemerewe mu nteko nshingamategeko, ariko bagasanga bazitirwa n’uko badafite amashuri.

Bunani Jean Claude ufite umugore ukora umurimo w’ubuhinzi, ati “Ese mubona byashoboka bite ko umuntu udafite amashuri yakwiyamamariza kuba umudepite? Ntibyashoka kuko ari jye n’umugore wanjye ntawaminuje. Dufite amashuri make cyane”.

Yakomeje agaragaza ko abona abadepite baraminuje, kandi bavuga indimi z’amahanga, ati “Ese navuga uruhe rurimi igihe nahuye n’abanyamahanga? Ese umugore wanjye we mubwiye kwiyamamaza sinaba musabye ibidashoboka”?

Nubwo muri iyo nteko y’abaturage basobanuriwe ko mu bisabwa uwifuza kujya mu Nteko ishinga amategeko nta mashuri arimo, abaturage bo bagaragaza ko batumva ukuntu umuntu yaba Umudepite atarize.

Urugero ni Mutijima Edouard wavuze ko agiye gukangurira umukobwa we wiga mu mashuri yisumbuye guharanira kuminuza, ati “Mfite umwana w’umukobwa w’umuhanga wiga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Nyagatare. Nzamushishikariza kuminuza wenda we ashobora kuzamuba [Umudepite], naho jye na nyina byaraturenze”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Zaza, Singirankabo Jean Claude yasobanuye ko umudepite aba ari intumwa ya rubanda, bityo bikaba atari ngombwa ko intumwa iba ifite amashuri menshi.

Agira ati“Abagore nimwiyamamarize kujya mu nteko kandi mwaba n’intumwa nziza. Icyangombwa ni ukuba uri umunyarwanda, ufite imyaka 21 kuzamuka, uri n’inyangamugayo”.

Bamwe mu bagore baritinya

Uwisaba Immaculée avuga ko abagore bacyitinya, ko bakeneye imbaraga z’abagabo  babo kugira ngo babyumve neza. Ati “Kwiyamamariza ubudepite turabishaka, ariko abagabo twashakanye nibadutere akanyabugabo”. Akomeza yerekana ko uko igihe kigenda kiza abagore nabo imyumvire yo kujya mu nzego zifatirwamo ibyemezo izagenda izamuka.

Kampembe Béatrice, ufite imyaka 35, we avuga ko abagabo bashobora kuba babona ko abagore babo bashoboye, ariko bakirengagiza kubashishikariza  kujya mu myanya ikomeye ya politike kubera imirimo y’urugo n’imiterere kamere y’umugore. Ati “Umugore niwe nyir’urugo. Aba afite abana yitaho buri kanya kandi akabifatanya n’izindi nshingano z’urugo. None murumva byakoroherera umugore cyane cyane uwo mu cyaro kuba umudepite”?

Mu Rwanda hateganyijwe amatora y’Abadepite kuva ku italiki ya 02 kugeza kuya 04 Nzeli 2018. Inteko nshingamategeko y’u Rwanda igizwe n’abadepite 80, harimo 53 batorwa mu bahagarariye imitwe ya politike no mu bakandida bigenga,  hari n’ikiciro cy’abagore kigizwe na 24, hakaba babiri bahagarariye urubyiruko n’umwe (1) uhagarariye abafite ubumuga.

Manzi M. Gérard

Umwanditsi

Learn More →