Kamonyi: Nyuma y’igihe bategereje ishami rya SACCO Ibonemo gacurabwenge, bahawe icyizere 

Ubuyobozi bw’ikigo cy’imari cya SACCO Ibonemo Gacurabwenge, kuri uyu wa gatatu tariki 25 Nyakanga 2018 bwijeje abatuye n’abakorera mu isantere y’ubucuruzi yo mu Gacurabwenge no mu nkengero zayo kubegereza vuba ishami ry’iyi SACCO. Iri shami ngo rije kuba igisubizo cyari gitegerejwe igihe kirekire.

Ku busabe bw’abatuye, abakorera mu isantere y’ubucuruzi yo mu Gacurabwenge no mu nkengero zayo, ubuyobozi bwa SACCO Ibonemo Gacurabwenge bwaganiriye n’aba baturage kuri uyu wa 25 Nyakanga 2018 bubizeza ko vuba bidatinze bagiye kwegerezwa ishami ry’iyi SACCO bamaze igihe bifuza. Ngo nta gihindutse mu kwezi kumwe igisubizo cyiza bifuza cyaboneka.

Uwizeyimana Christine, umucungamutungo wa SACCO Ibonemo Gacurabwenge yijeje aba baturage bari bitabiriye ku bwinshi kuganira n’ubuyobozi bw’iki kigo cy’imari ko icyizere gihari ko bagiye kubona igisubizo cy’ikibazo bamaranye igihe cyo kutagira ishami ry’iyi SACCO hafi yabo. Yababwiye ko Banki nkuru y’igihugu yabijeje ko mu gihe bujuje ibisabwa dore ko ngo banabikoze izabemererera kwegereza aba baturage iri shami.

Umucungamutungo wa SACCO Ibonemo Gacurabwenge aganira n’abaturage.

Yavuze kandi ati ” Dufite gahunda yo kubegereza ishami rya SACCO Ibonemo Gacurabwenge, ikidutera kubikora ni ubusabe bwanyu nk’abaturage bahano, abacuruzi n’abari mu nkengero z’iyi Santere y’ubucuruzi.”

Iri shami ry’iyi SACCO, uretse guha Serivise zitangwa naryo abatuye n’abakorera muri iyi Santere, ngo rizanafasha abatuye mu kagari ka Gihira, Imidugudu imwe yo mu Kagari ka Gihinga ariyo uwa Kambyeyi  na Nyarunyinya, rizanafasha kandi ibigo by’amashuri bitari bike n’amakoperative, bose bagorwaga no gukora urugendo bajya ku Kamonyi.

Abaturage, baganiriye n’umunyamakuru w’intyoza.com batangaje ko atabo bazibona gusa muri iyi SACCO ngo kuko n’abo mu nkengero z’iyi Santere batuye mu mirenge ya Rukoma na Karama bazafashwa nayo kuko ngo nabo harimo abajyaga ku Kamonyi.

Selemani Mbonyumuremyi, akora isuku mu isoko rya Gacurabwenge agahemberwa muri SACCO Ibonemo Gacurabwenge, yagize ati” Tubonye igisubizo twari dutegereje igihe. Nkanjye navunwaga n’urugendo rwo kujya ku Kamonyi utaretse ivumbi riri muri uyu muhanda. Dufite ibimina bitanga amafaranga menshi, duhinga umuceri n’imboga mu bishanga dufite hano, mbese bazanye iri shami baba batuvunnye amaguru.”

Umucuruzi muri iyi Santere uvuga ko yitwa Claudine yagize ati ” Nta yindi banki twagiraga hano mu Gacurabwenge, byadusabaga gutega tujya Kamonyi kandi mu kuri niba urangije gukora nijoro ntabwo byatworoheraga kurarana amafaranga. Nibura umuntu azajya akora ku mugoroba asimbukire muri SACCO abitse naho ubundi twaranaga ubwoba mu gihe twabaga tutabashije kujya kubitsa ayo twiriwe dukorera.” Avuga kandi ko urugendo bakora narwo ari urwishyurwa amafaranga, ko ku kucuruzi ifaranga ryose asohoye ritinjira aba ahombye.

Gitifu w’Umurenge wa Gacurabwenge yasabye ubuyobozi bwa SACCO ko bwakwihutisha kuzana iri shami ngo kuko aha hantu hari amafaranga menshi ayitegereje.

Ruzigana Jean Claude, atuye mu nkengero z’isantere y’ubucuruzi ya Gacurabwenge. Yagize ati” Nk’ubu SACCO ije hari igihe rwose nubwo yaba ari inoti y’igihumbi cyangwa igiceri cy’ijana dore ko bakibika wahasimbukira ukayabitsa. Kujyana amafaranga kuri SACCO ku Kamonyi biragora cyane, ujyanye 5000 kubera urugendo ubitsa 4000 kandi washakaga kuyabitsa yose.”

Agira kandi ati” Ibishuko biba byinshi iyo ubitse ifaranga kuri wowe, erega n’umushyitsi yaza ukarikoraho kandi mu gihe iyo riba riri muri Banki wari kumuzimanira icyo asanze cyangwa ikindi kindi, rwose niza izaba ari igisubizo.”

Abaturage bishimiye kumva inkuru y’uko vuba aha bagiye gusubizwa.

Umucungamutungo wa SACCO Ibonemo Gacurabwenge, avuga ko batanga Serivise zitandukanye zirimo kubitsa no kubikuza amafaranga, kuguriza abakiriya bayo, kwishyurirwamo Mituweli n’imisoro. Iki kigo cy’imari kandi ngo gifite abanyamuryango basaga ibihumbi umunani kikaba kirimo kugaba amashami mu rwego rwo kwegera abaturage.

Icyizere ku batuye isantere y’ubucuruzi ya Gacurabwenge, abayikoreramo n’abari mu nkengero yayo mu kwegerezwa ishami rya SACCO Ibonemo Gacurabwenge, kiri mu gihe kitarenze ukwezi niba nta gihindutse nk’uko Christine Uwizeyimana, umucungamutungo w’iyi SACCO Yabitangaje.

Abatari bake mu baturage bahise boroherezwa kwishyurira aho Mituweli.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →