• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
16/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
16/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
16/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge

Zaza: Icyumba cy’umukobwa kizaba igisubizo cy’abagore mu matora y’Abadepite

Umwanditsi
July 25, 2018

Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’abagore (CNF) mu murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, buratangaza ko nta mpungenge umugore cyangwa umukobwa akwiye kugira mu gihe cy’amatora y’Abadepite azaba muri Nzeri 2018, kuko bazifashisha icyumba cy’umukobwa mu gihe bagikeneye kubera imiterere y’umubiri wabo.

Umurenge wa Zaza kimwe n’ahandi mu gihugu, biteguye amatora rusange y’abadepite azaba taliki 3 Nzeri 2018 ndetse n’ay’ibyiciro byihariye azaba taliki ya 2 ndetse na taliki ya 4 Nzeri.

Kuba mu bazatora harimo n’abagore kandi bakaba bakunze kugira imbogamizi nyinshi nko gutwita, kuba bafite abana bato bonsa, ndetse hari n’ibindi bibazo byihariye abagore n’abakobwa bagira, ngo ntibikwiye kugira uwo bitera impungenge kuko babiboneye igisubizo.

Umwe mu bagore ukiri muto wo mu Kagari ka Nyagasozi, avuga ko nta mbogamizi bagira, kuko iyo haje umugore ufite intege nke, bamuha akanya agatambuka agatora mbere. Ati «Natwe turi abantu, tuba tureba umunyantege nke. Iyo haje umugore utwite cyangwa umukecuru, turamureka agatambuka agatora mbere». Akomeza avuga ko n’abandi bagaragaza intege nke, nk’abafite ubumuga nabo babareka bakabanza imbere ku murongo.

Rwabagema Etienne wo mu Kagari ka Nyagatugunda we avuga ko kuba umugore atwite cyangwa yonsa bishobora kumutera intege nke zo kujya gutora. Agira ati «Hari igihe umugore aba afite uruhinja cyangwa atwite inda nkuru ugasanga bimubera imbogamizi mu kwitabira amatora».

Abaturage batari bake bitabiriye ibiganiro bibahuza n’abayobozi, bitegurwa na Pax Press.

Nubwo uyu muturage abyumva atya, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore (CNF) mu Murenge wa Zaza, Uwimana Consolée, we ahumuriza abagore bazaza gutora bafite intege nke, ko ikibazo cyabo bagifitiye igisubizo. Avuga ko bateganyije ko abagore bonsa, abatwite n’abandi bashobora kugira intege nke bari kuri site y’itora bazifashisha icyumba cy’umukobwa kenshi na kenshi kiba kiri ku ishuli.

Uwimana agira ati «Mu murenge wa Zaza dufite site enye z’itora zose ziri ku bigo by’amashuri, kandi muzi neza ko kuri buri kigo cy’amashuri haba icyumba cy’umukobwa kirimo buri kimwe cyose umukobwa akenera, hakabamo n’uburiri bushashe neza. Iki cyumba nicyo kizifashishwa n’umubyeyi ushaka kwonsa cyangwa guhoza umwana, kinifashishwe n’umubyeyi waba utwite akumva agize umunaniro niho azikinga izuba».

Uyu muhuzabikorwa wa CNF anavuga ko ntawagombye kugira impungenge kuko abaturage bamaze kugira umuco wo kubaha abakuru n’abanyantege nke. Agira ati «Nk’abakecuru bo baranazinduka bagatora kare izuba ritarabaganza, abafite ubumuga n’abandi banyantege nke turabatambutsa bakabanza bagatora kimwe n’ababaherekeje kugira ngo babatahane».

Uwimana asanga abashobora kuzagikenera ari abakeneye konsa abana cyangwa kubahoza, ndetse n’uwagira ikibazo cyo kwinjira mu bihe bye bya buri kwezi ari aho amatora yabereye ngo kizamufasha.

Umurenge wa Zaza utuwe n’abaturage bakabakaba ibihumbi makumyabiri na bitanu (25 000), abiyandikishije kuri liste y’itora barenga gato ibihumbi cumi na bine na magana atanu (1450), muri bo abasaga ibihumbi umunani (8000) ni abagore.

Manzi  M. Gérard

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5798 Posts

Politiki

4049 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga