Guverineri Gatabazi JMV, araburira abayobozi b’izibanze nyuma y’aho bamwe bafatanywe Kanyanga

Inzoga ya Kanyanga ni imwe muzifatwa nk’ikiyobyabwenge kitemewe gukoreshwa mu Rwanda. Bamwe muri ba Midugudu na SEDO mu Ntara y’Amajyaruguru batawe muri yombi basanganywe Kanyanga, abandi bazira guhishira no guha icyuho abazicuruza. Gatabazi, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru atangaza ko abantu nk’aba nta mwanya bafite mu kwangiza  ubuzima bw’Abanyarwanda.

Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru avuga ko nta mwanya na muto uwo ariwe wese mu mwanya arimo azahabwa ngo yishore cyangwa agire abo ashora mu biyobyabwenge nka Kanyanga. Avuga ko imikwabu iherutse gukorwa hashakishwa abishora mu gukoreshwa, gutunda no gucuruza Kanyanga yafatiwemo bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze barimo ba Midugudu na SEDO.

Guverineri Gatabazi yabwiye intyoza.com ati” Niba mu Mudugudu ahantu runaka hacururizwa Kanyanga, Mudugudu agatanga raporo ko nta Kanyanga irimo, baza gukora igenzura (Operation) bagasanga irimo baramujyana. Usibye n’ibyo hari Umukuru w’Umudugudu hano muri Burera we yafatanywe Kanyanga murugo iwe. Hari n’umu SEDO wo mu Kagari kamwe wayisanganywe afite n’abandi akorana nabo.”

Guverineri akomeza agira ati” Umukuru w’Umudugudu afite ubushobozi bwo kumenya abacururiza iwe Kanyanga, yaba atabitanze bikabarwa nk’aho nawe arimo kubakingira ikibaba.”

Muri aba bayobozi bafashwe, harimo abasanganywe Kanyanga, hakaba abo basanze bakorana bya hafi n’abacuruza izi Kanyanga, aho ngo usanga hari abamenya amakuru y’umukwabu( Operation) uri bukorwe bakaburira ababicuruza cyangwa se nko ku irondo bagapanga ku buryo buha icyuho abacuruzi baba bavuganye. Izi Kanyanga, Guverineri atangaza ko abacuruzi bazo bazikura muri Uganda.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bafashwe ni abo Karere ka Burera na Gicumbi. Guverineri Gatabazi, agira ati” Hari igihe tuba tuzica, abantu bagasakuza ko bafashwe kubera ko bacuruza ibiyobyabwenge, bakirengagiza ko ibi biyobyabwenge biza mu gihugu byica ubuzima bw’abaturage, bisenya ingo z’abaturage abagore n’abagabo, abana bananirwa kujya mu ishuri kuko ababyeyi babuze amafaranga y’ishuri, abananirwa kwivuza, abarwara bwaki, bagwingira, byose kubera gutwarwa n’ibiyobyabwenge.”

Akomeza avuga ko ibi bikorwa byo gutunda, gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge bigomba guhagarara burundu, ko nta numwe uzahabwa akanya na gato ko kubyishoramo, ko uzabifatirwamo azahanwa hatitawe kuwo ariwe n’ibyo akora.

Intara y’Amajyaruguru ni hamwe mu hakunze kugaragara cyane itundwa, icuruzwa n’ikoreshwa rya Kanyanga ndetse n’ingaruka ziva ku ikoreshwa mu buryo bunyuranye bw’iyi nzoga ifatwa mu Rwanda nk’ikiyobyabwenge. Hari hashize amezi agera muri atatu Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney atangaje ko uwo ariwe wese uzafatirwa muri ibi bikorwa kimwe n’ubahishira atazihanganirwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →