Musanze:  Ishuri rya Rugarika muri Nkotsi barakiga bicaye hasi, nta nzugi n’amadirishya biharangwa.

Rimwe mu mashuri agize umurenge wa Nkotsi ho mukarere ka Musanze abanyeshuri , bamashuri abanza ya Rugarika biga bicaye hasi kuko nta ntebe bagira. Uretse kutagira intebe, iki kigo cy’ishuri nta nzugi n’amadirishya kigira.

Abarezi n’abana biga ku Kigo cy’amashuri abanza cya Rugarika giherereye mu Murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru, bavuga ko bibabaje kuba mu ishuri ryabo bakicara hasi ndetse n’ibyumba by’amashuri akaba ari nta nzugi n’amadirishya bigira.

Iki kibazo, abarezi muri iki kigo bakibona kimwe. Umwe muri bo yagize ati“Turifuza ko iki kigo cyavugururwa, bityo ibibazo twahuraga nabyo birimo isuku nke no kunyagirwa wenda byarangira, kuko bibangamira imyigire yacu.”

Umwe mu bana wiga mu mwaka wa mashuri abanza mu kigo cy’amashuri cya Nkotsi, avuga ko babangamiwe no kuba iyo imvura yaguye banyagirwa, ko kandi biga bicaye hasi. Avuga kandi ko amashuri yabo nta madirishya agira kimwe n’inzugi.

Uyu munyeshuri, akomeza avuga ko Leta yari ikwiye kubatabara ikabasanira amashuri, ikabaha n’intebe zo kwicaraho ku girango bige neza nk’abandi banyeshuri b’Abanyarwanda, bityo bikazabashoboza kugera no mu mashuri yisumbuye, ntakibabangamiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire, yemeza ko ikibazo cyamenyekanye, kandi ko bagiye kugikemura mu gihe cya vuba, avuga ko boherejeyo abatekenisiye, kugirango barebe uko basana iryo shuri, bagashyiramo n’intebe abana batazongera kunyagirwa no kwiga bicaye hasi.

Uwamariya Marie Claire, akomeza avuga ko kuba ishuri rimaze imyaka isaga 30 ryubatse, biri mu byateye kuba rimeze uko rimeze cyane ko ngo inzego z’Akarere ka Musanze zagiye zisimburana zabaga zarashyizeho ba Rwiyemezamirimo ku girango barisane ariko bakabatenguha kugeza muri uyumwaka wa 2018 rikaba ritarasanwa. Ahamya kandi ko kuba ritagira intebe zo kwicaraho mu ishuri bitera umwanda, ndetse bikanadindiza ireme ry’uburezi.

Ubwo yavugaga kuri iki kibazo, Uwamariya yagize ati “Hari amashuri mashya yuzuye mu Karere tugiye kuba dufashe ibikoresho bimwe, nk’intebe tubatize ku buryo bazajya gutangira ibizamini bisoza ikigihebwe cya kabiri cy’amashuri abanza n’ayisumbuye bicara ku ntebe nk’abandi bana b’Abanyarwanda.

Iki kigo cy’ishuri, ni ishuri ryigenga rifashwa na Leta, rikaba rimaze imyaka isaga mirongo itatu 30, ubu rifite abana bagera kuri 486 kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatandatu.

Safi Emmanuel

Umwanditsi

Learn More →