Abivanga n’abateza Icyamunara ku bw’inyungu z’inda zabo bahagurukiwe, RIB yacakiyemo bane

Amarira y’abakomeje gutakira Leta ko babangamiwe na bamwe mu bivanga n’abateza icyamunara mu buryo bw’inyungu zabo bwite yumviswe. Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB kuri uyu wa kane tariki 2 Kanama 2018 rweretse itangazamakuru bamwe mubo rwacakiye. Bagize uruhare mukaduruvayo no guteza icyamunara Sitasiyo ya Esanse ku Kicukiro tariki 31 Nyakanga 2018.

Sitasiyo ya Esanse yatejwe icyamunara ni iy’uwitwa Francine Mukaremera, iherereye ku Kicukiro, hari tariki 31 Nyakanga 2018. Uwayitsindiye yishyuye Miliyoni 330 z’amanyarwanda mu gihe RIB itangaza ko agaciro kayo kari Miliyoni 850 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 2 Kanama 2018 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB, bweretse itangazamakuru bamwe mu bantu bukurikiranyeho ibyaha bitandukanye bifitanye isano n’itezwa rya cyamunara mu buryo butubahirije amategeko.

Muri bane bafitwe na RIB, babiri nibo beretswe abanyamakuru mu gihe abandi byatangajwe ko bari bajyanywe kubazwa kubyo bakurikiranyweho. Aberekanywe ni Mbyayingabo Evode na Munyeragwe Alphonse, bose bakurikiranyweho uruhare mu byaha bishamikiye kuri cyamunara ya Sitasiyo ya Esanse ya Francine Mukaremera.

Mbabazi Modeste, umuvugizi w’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB yabwiye itangazamkuru ko ibi byakozwe ndetse bizanakomeza gukorwa, hafatwa uwo ariwe wese uzagaragara cyangwa agateza Icyamunara mu buryo bunyuranije n’amategeko aho ariho hose.

Mbabazi, atangaza kandi ko ibi byakozwe mu rwego rwo kugaragariza abanyarwanda ko ibyavuzwe ( ku bitagenda neza mu gihe cy’itezwa rya cyamunara) biriho, kandi ko byatangiye gukurikirwanwa.

Avuga ku byaha abafashwe bakurikiranyweho ndetse n’ibikorerwa kenshi muri izi cyamunara zakomeje gutungwa agatoki na benshi ko zitubahiriza amategeko, yagize ati “ Hari ibyaha bitandukanye birimo; Guteza akajagari muri Cyamunara, gutuma ibikorwa bya Cyamunara bidakorwa mu bwisanzure, Ruswa, Gutanga amasheke atazigamiwe, Gukoresha inyandiko mpimbano aho ngo usanga ibyakorewe ahabereye igikorwa bidahura na Raporo zitangwa n’ibindi.”

Mbabazi, atangaza kandi ko uretse aba beretswe itangazamakuru kimwe n’abari bajyanywe mu ibazwa, ngo hari n’abandi bafatiwe mu cyamunara kuri uyu wa kane tariki 2 Kanama 2018 bagomba kugezwa imbere y’ubutabera. Iki gikorwa, RIB ivuga ko ikimazemo iminsi ko gusa uyu munsi aribwo abafashwe beretswe itangazamakuru.

Mbyayingabo Evode ntabwo yemera ko hari uruhare na ruto yagize mu byaha akurikiranyweho muri cyamunara ya Sitasiyo ya Esanse ya Kicukiro. Agira ati “ Njyewe nagiye nk’umujyanama mu bintu bya Peterori byo gufasha nyiri ukugura, hapiganwe abantu benshi, igenagaciro( Expertise) ya Miliyoni 230 tuyitsindira kuri Miliyoni 330, ni ukuvuga ngo twarengejeho Miliyoni 100, twarushije abandi gutanga menshi turatsinda, aha naje nje gutanga ubuhamya, barakeka ko nagize uruhare muri ibi bya Sitasiyo.”

Munyeragwe Alphonse umwe muri aba bafashwe agira ati “ Ndi umucuruzi si ndi umukomisiyoneri, sinjya nanabukora. Nibwo bwa mbere nagiye mu cyamunara cyo ku kicukiro, nagiyeyo nshaka kugira ngo nanjye ngure Sitasiyo nk’abandi, nyigire ibashe kumfasha gukora ubucuruzi bwanjye, Nta kosa nakoze muri icyo gikorwa cyabaye.”

RIB, itangaza ko aba babiri ubwabo nyiri ugutsindira cyamunara yari yabahaye umwe Miliyoni eshanu undi icumi ngo baze guteza akaduruvayo no kwikura muri cyamunara kugira ngo ayisigaremo anayitsindire ari nabyo ngo byabaye.

Ku rundi ruhande, abafashwe batangaza ko akavuyo kavutse muri iyi cyamunara bagakeka kuri Nyiri Sitasiyo ngo wananiwe kwishyura umwenda wa banki maze ngo igihe cy’Icyamunara cyagera agashaka uburyo yayica agamije ko yasubikwa nibura akabasha kwisuganya ngo arebe ko ibye bitatezwa. Ibi kandi ngo hari henshi biba kuko abaterezwa icyamunara baba bagamije gucuma iminsi bacyishakisha ngo ibyabo bitagenda.

Cyamunara zibera hirya no hino mu gihugu kenshi zakomeje kwikomwa n’abantu, ko zirimo ubukomisiyoneri n’akaduruvayo gashingiye ku bantu ku giti cyabo bagamije kungukira muri zo. RIB yo, itangaza ko ikomeje umuvuduko wo gufata uwo ariwe wese uzagira uruhare mu itezwa rya cyamunara ridakurikije amategeko aho ariho hose n’uwariwe wese.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →