Kamonyi: Diaspora yo mu Buholandi yaganuje abacitse ku icumu rya Jenoside ibaha Mituweli

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Kanama 2018, Imiryago 67 y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye yagenewe ubufasha bwa Mituweli bw’abantu 336 bayigize. Ni imiryango ituye mu kagari ka Nkingo ho mu Murenge wa Gacurabwenge. Inkunga yatanzwe ingana n’amafaranga Miliyoni imwe n’ibihumbi icumi by’amanyarwanda ( 1,010,000Fr).

Ubwo abaturage n’abayobozi b’Akagari ka Nkingo mu Murenge wa Gacurabwenge bizihizaga umunsi w’Umuganura kuri uyu wa gatanu tariki 3 Kanama 2018, babyinanye akanyamuneza bari kumwe na Diaspora y’Abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu Gihugu cy’Ubuholandi, bishyuriye Ubwishingizi bw’Ubuzima (Mituweli) imiryango 67 y’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batishoboye.

Abayobozi bashyikirizwaga urupapuro rwa Banki ( Bordereau) rwishyuriweho amafaranga ya Mituweli.

Amafaranga yishyuwe n’aba banyeshuri yose hamwe ni; Miliyoni imwe n’ibihumbi icumi ( 1,010,000Fr) by’amafaranga y’u Rwanda. Yatanzwe n’abanyeshuri basaga 30 aho buri umwe yatanze amafaranga 30 akoreshwa ku mugabane w’Uburayi ( Euro).

Marie Chantal Mukagashugi wavuze mu izina rya bagenzi be bane baje kwifatanya n’Abanyankingo ngo babashyikirize iyi nkunga ya Mituweli, mu izina rya bagenzi babo basigaye mu Buholandi kubera amasomo, yagize ati “ Twagize igitekerezo nk’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu Buhorandi, duhuriye mu munsi mukuru wo kwizihiza umunsi w’Intwari. Twibajije ku byabaye dusanga buri munyarwanda ashobora kuba intwari mu buryo bumwe cyangwa ubundi, abikesheje ibikorwa byiza bifasha mu iterambere ryo kubaka igihugu.”

Ifoto rusange y’imiryango yahawe Mituweli, abayobozi n’abahagarariye Diaspora.

Yakomeje ati “ Twaravuze tuti reka tugire abantu dufasha kwivuza kuko iyo umuntu afite ubuzima buzima nibwo abasha gukorera Igihugu. Twigomwe ku mafaranga ya Buruse yacu, buri wese atanga amayero 30 turi abanyeshuri barenga 30 hanyuma dufashijwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Akarere ka Kamonyi duhitamo kuza gufasha abavandimwe b’Umurenge wa Gacurabwenge hano mu Kagari ka Nkingo, twifuje kuyibashyikiriza uyu munsi dusangira nabo Umuganura, nibagira amagara mazima bazakora ubutaha nabo babashe kugira abo bishyurira.”

Mukagashugi, avuga ko agaciro k’impano batanze ya Mituweli batakabarira gusa mu mafaranga, ko ahubwo kari no mu kuza kwifatanya no gusangira n’aba baturage umunsi mukuru w’umuganura, bagasabana babereka ko bari kumwe muri byose.

Daforoza Uwamahoro, afite imyaka 76 y’amavuko akaba umwe mubaturage bahawe inkunga yo kwishyurirwa Mituweli. Yashimye ubwitange n’umutima w’Urukundo w’aba banyarwanda bemeye gufata kuri Buruse y’ishuri bakabishyurira Mituweli y’umwaka wose.”

Uwari uhagarariye Abadiasibora yahaye abana amata mu Muganura.

Marie Mukanyamugabo we yagize ati “ Nabaga mu kiciro cya gatatu banshyizemo ntishimiye kuko ntagikwiye, mfite abantu batandatu narushywaga no kubabonera Mituweli, ndashima aba bagiraneza b’abana b’abanyarwanda,Imana ibafashe nta kindi.”

Kabwana Patrice ku myaka 98 y’amavuko, avuga ko igikorwa cyakozwe akigereranya nko guha ababyeyi umuganura w’ubuzima. Agira ati “ Iyo imyaka cyera yeraga abana babanzaga guha ababyeyi umuganura, aba nabo baje ku muganura turanasangira kandi baduhaye ubwishingizi bw’ubuzima, ni umuganura w’ubuzima baduhaye, barakarama.”

Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge yishimiye iki gikorwa avuga ko iyi nkunga izafasha abaturage bishyuriwe gutuma bivuza bakagira amagara mazima. Ko izababashisha gukora biteza imbere no guteza imbere igihugu. Yavuze ko itoranywa ry’aba baturage ryagizwemo uruhare na Komite ya Ibuka, ko rero abahawe inkunga aribo koko bari bayikwiye.

Bicariye intango y’amarwa basangira Umuganura.

Mwenedata Zacharie, Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi witabiriye uyu muhango yagize ati “ Abatuntu 336 ntabwo ari bake, si abo turebera gusa mu mibare, ahubwo ku bw’inkunga bahawe n’uko ishobora kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi. Iyi ni inkunga nziza bahaye abarokotse Jenoside muri uyu Murenge, ariko binasubiza gahunda ya Leta y’uko abantu twese tugomba kwivuza dukoresheje ubwisungane. Bakoze igikorwa cyo gushimwa.”

Abagize Diaspora bahawe icyemezo cy’ishimwe ku gikorwa cyiza bakoze.

Abanyeshuri bagize Diaspora y’abanyarwanda biga mu gihugu cy’Ubuholandi, bagenewe icyemezo cy’ishimwe ry’igikorwa bakoreye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye, babishyurira ubwisungane mu kwivuza. Basabwe kandi kubwira n’abandi bose ko umutima mwiza, umutima w’ubupfura n’urukundo wamye uranga umunyarwanda ugomba no gukurikira buri wese ukunda igihugu aho yaba ari hose.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →