Nyange: Hari bamwe mu baturage bumva ko 30% y’abagore mu nteko izatorwa n’abagore gusa

Mu biganiro bihuza abaturage n’abayobozi, bitegurwa n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro-Pax Press, abaturage ba Nyange tariki 20 Nyakanga 2018 ubwo baganiraga ku matora y’abadepite yegereje, abatari bake bagaragaje ko bazi ko 30% y’abagore mu nteko ishinga amategeko bazatorwa n’abagore gusa.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Ngororero, bagaragaza ko umubare w’abagore ungana na 30 % ugomba gutorwa ngo binjire mu nteko ishinga amategeko bazi ko bazatorwa n’abagore gusa. Ibi babitangarije mu kiganiro gihuza abaturage n’ubuyobozi cyateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro-Pax Press tariki 20 Nyakanga 2018 ku matora y’intumwa za rubanda yegereje.

Umwe muri aba baturage ubwo yabazwaga n’intyoza.com niba azi uko 30% y’abadepite bahagarariye abagore mu nteko batorwa, yagize ati” None se ko ari abahagarariye abagore, ko ntarigera mbatora ndi umugabo urumva namenya nte ababatora? cyakora buriya batorwa n’abagore bagenzi babo, nabwo kandi wasanga ari bamwe kuko si ndumva ngo uw’iwanjye yagiye kubatora.”

Mudenge we agira ati” Mbona amatora agera nkajya gutora, iby’abahagarariye abagore ndatekereza ko nta mugabo ujya kubatora kuko nyine ni abahagarariye abagore. Ubwo se umugabo yabatora gute ko bavuga ko ari abahagarariye abagore?.”

Umubare utari muto w’abaturage baganiriye n’intyoza.com bazi kandi bumva ko 30 % y’abadepite bahagarariye abagore mu nteko ishinga amategeko batorwa gusa n’abagore bagenzi babo, hari kandi abavuga ko n’abagore atari bose bitabira aya matora. Ku kuba mu matora yabo hagaragaramo umugabo mu nteko ibatora byo ngo ntacyo babiziho nabusa.

Abatora abadepite 24 b’abagore ni; Abagize komiye nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu, ku rwego rw’intara cyangwa Umujyi wa Kigari, Abagize Komite nyobozi ku rwego rw’Uturere tugize ifasi y’itora, ku rwego rw’imirenge yose igize ifasi y’itora, ku rwego rw’Utugari twose tugize ifasi y’itora, ku rwego rw’Imidugudu yose igize ifasi y’itora, abagize inama njyanama y’uturere tugize ifasi y’itora( intara cyangwa umujyi wa Kigali), n’iz’Imirenge yose igize ifasi y’itora.

Mu gutora, aba badepite 24 b’abagore bazinjira mu nteko ishinga amategeko, nubwo ari ikiciro cyihariye kigirwamo uruhare n’inteko ibatora twavuze hejuru, ntabwo batorwa gusa n’abagore kuko n’umugabo uri mu nteko ibatora yavuzwe hejuru arabatora. Igihe umudepite yinjiye mu ntekk ishinga amategeko nubwo yaba yatowe aturutss mu cyiciro kihariye runaka, aba intumwa ya rubanda, ni ukuvuga ahagararira abanyarwanda bose.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko inteko Nshingamategeko igomba kugira 30 % by’abagore bayigize. Manda y’abadepite barimo gusoza, abagore mu nteko ishingamategeko bari bageze kuri 64% by’abadepite bose bayigize.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →