Umujyi wa Kigali: Polisi n’urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB berekanye 12 bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge

Abantu 12 bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge hirya no hino mu mujyi wa Kigali barafashwe. Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’ubugenzacyaha-RIB ba beretse itangazamakuru tariki ya 8 Kanama 2018.

Bafatiwe mu bikorwa byabaye mu byumweru bibiri bishize.  Abafashwe 12 beretswe itangazamakuru ku itariki ya 8 Kanama 2018; kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu Mujyi wa Kigali.

Polisi na RIB bavuze ko abakekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge bari mu byiciro 2 aho bacuruzaga ikiyobyabwenge cya heroyine cyizwi nka Mugo.

Agatsiko kamwe kayobowe na Nitwibagirwa Jean Paul Abedi na mugenzi we Mungwabarora Moza bari mu bafashwe. Nitwibagirwa yafatanwe garama eshanu za mugo.

Aba basore uko ari babiri Nitwibagirwa na Mungwabarora bacururizaga urumogi mu duce twa Gikondo, Nyakabanda na Kimisagara;  amakuru avuga ko bakorana n’uwitwa Karangwa Bienvenue ugishakishwa aho abikwirakwiza muri aka karere.

Irindi tsinda rishya muri iki gikorwa cyo gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge riyobowe n’uwitwa Kamanzi Romeo na Nkurunziza Mubarak Babu nabo bakaba barafashwe. Amakuru akaba avuga ko bakorana n’undi witwa Damascene nawe wafashwe.

Itsinda ry’abo basore umunani riyobowe na Kamanzi wafatanwe garama imwe ya mugo ndetse na Nkurunziza bari mu bafashwe.

Aba bafatanwe ibi biyobyabwenge banafatanwe kandi ibikoresho by’ikoranabuhanga bibye hirya no hino mu Mujyi waKigali, birimo za terefone, tereviziyo, za kamera, n’ibindi bikoresho byo mu nzu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Theos Badege yavuze ko aba bakwirakwizaga ibiyobyabwenge benshi muri bo bari mu kigero cy’imyaka 25; ku buryo bigira ingaruka ku buzima n’ejo hazaza h’urubyiruko”.

CP Badege yasabye ubufatanye bwa buri wese mu gufata abakoresha ibi biyobyabwenge cyane cyane batanga amakuru ku babikoresha n’ababicuruza kugira ngo kandi bafashwe kubivamo”.

Umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacyaha RIB Modeste Mbabazi, we yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo abafatiwe muri ibyo bikorwa bagezwe imbere y’ubutabera.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko “Umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000). Ibikorwa bivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo, mu gihe bikozwe mu rwego mpuzamahanga, ibihano byikuba kabiri.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →