Nyaruguru-Nyagisozi: Kudasuzuma imihigo yo kurwanya ihohotera bituma ridacika

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyaruguru, bahamya ko ihohoterwa rikorerwa mu muryango rikigaragara hirya no hino. Ko ndetse bamwe bahura n’ingaruka zaryo umunsi ku munsi. Aba baturage, bavuga ko kimwe mu bituma ritarwanywa uko bikwiye ngo rishire ari ukuba hadashyirwa imbaraga mu isuzumwa ry’imihigo yo kurirwanya binyuze mu ikaye y’imihigo ya buri rugo.

Abaturage b’Umurenge wa Nyagisozi, Akarere ka Nyaruguru bavuga ko hirya no hino mu miryango hacyumvikana abahura n’ihohoterwa. Ko kuba ritaranduka burundu bishingiye akanini ku kuba imihigo yo kurirwanya binyuze mu ikayi y’Imihigo ya buri rugo idakurikiranwa ngo bahige bazi ko bazabazwa uko bayihiguye nkuko indi bigenda.

Faustin Sekamana, ari mu kigero cy’imyaka isaga 70 y’amavuko, avuga ko kugira ikayi y’imihigo y’umuryango irimo umuhigo wo kurwanya ihohoterwa bidahagije. Ko hakwiye uburyo buri rugo, buri muryango babazwa uko uyu muhigo bawesheje nk’uko mu yindi mihigo yose ababishinzwe baza kureba uko yeshejwe.

Agira kandi ati“ Nibyo koko ihohoterwa rirahari. Kugira uyu muhigo mu ikaye y’imihigo y’urugo ni byiza cyane! Gusa ntabwo bigomba kugarukira ku kuba wanditse, bikwiye no gukurikiranwa, buri rugo rukabazwa uko rwawesheje. Bizafasha benshi kuko buri wese azumva ko noneho bigiye mubyo agomba kujya abazwa nk’uko mu yindi bigenda”.

Abagore bahamya ko bagihura n’ihohoterwa ahanini bagirirwa n’abagabo.

Undi mubyeyi mu Murenge wa Nyagisozi wemeza ko ihohoterwa rihari, avuga ko nubwo bagira ikayi y’imihigo y’umuryango ariko ngo ntabwo ajya abona habaho gukurikirana iyeswa ry’umuhigo wo kurwanya ihohoterwa nkuko bikorwa ku mihigo y’indi. asaba ko aha hashyirwamo imbaraga nk’izishyirwa mu kurwanya ikibi cyose cyangwa ibindi binyuranije n’amategeko.

Rugero Vianney wo mu Kagari ka Maraba, Umurenge wa Nyagisozi agira ati “ Guhiga ku kurwanya ihohoterwa, bikwiye gukorwa nibura umugore n’umugabo bakicara bakavuga bati uyu mwaka turagiha ko tuzawurangiza nta hohotera rigaragaye mu rugo. Hanyuma umwaka warangira bakanareba ko bahiguye uyu muhigo koko.”

Assoumpta Byukusenge, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, ahamya ko gukorera ku mihigo ari Ingenzi cyane mu muryango ndetse n’umuntu ubwe, Ko kandi iyi ari gahunda y’igihugu bityo buri wese akaba akwiye kuyitabira kugira ngo uko ateye akajisho aho umuhigo yahize wanditse yikebure arebe aho ageze mu kuwesa.

Agira ati “ Imihigo irafasha, igihugu cyacu n’ubundi gikorera ku mihigo, tuba dufite intego twihaye dushaka kugeraho. Imihigo rero ihera mu muryango, umugore n’umugabo bicaye bakajya inama, bagahiga ibyo bazageraho, ni iterambere ry’urugo wabo.”

Akomeza ati” Iyo ufite ikaye y’imihigo, natwe twese iyo dufite ibitabo birimo imihigo uhora uteraho ijisho ukavuga uti izi ntego nzazigeraho gute, ibikorwa nzakora kugirango ngere kuri iyo ntego ni ibihe? N’umuryango rero bibafasha iyo bicaye hamwe bareba aho bageze besa imihogo bihaye”.

Abagabo ntabwo bahakana ihohoterwa mu miryango ariko ngo babona rigenda rigabanuka.

Mu kurwanya ihohoterwa mu Murenge wa Nyagisozi, bafite ikigo mu Murenge kita kandi kigafasha abahuye n’ihohoterwa baba abagabo n’abagore. Iki kigo kirimo icyumba bacumbikiramo uwo ariwe wese ushobora kukigana yahuye n’ihohoterwa. Abagana iki kigo bahohotewe, bafite ubitaho akabafasha mu kubaha ubujyanama.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →