Kayonza: Barasabwa ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitemewe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza ifatanyije n’inzego z’ibanze, kuwa 15 Kanama 2018, bangije mu ruhame inzoga z’inkorano zitemewe zigera kuri litiro 850. Iki gikorwa cyabereye mu mirenge ya Murama na Rukara ari naho hafatiwe izi nzoga. Abaturage basabwe ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ikorwa ry’inzoga nk’izi zitemewe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yahaye ubutumwa abaturage bari bitabiriye iki gikorwa abasaba kwirinda kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitemewe kuko ziba zitujuje ubuziranenge.

Yabagaragarije ko uretse no kubakururira ibibazo byo gufungwa no gucibwa amande, zinabangiriza  ubuzima bityo bakagira ingaruka zitandukanye ku buzima bwabo no kubadindiza mu bikorwa by’iterambere.

CIP Kanamugire yashimiye abaturage uruhare bagize mu gufatanya na Polisi n’izindi nzego  kugira ngo izi nzoga zibashe gufatwa, akomeza asaba ko ubu bufatanye bwakomereza kuri uru rwego.

Yagize ati”Turashimira abaturage bamaze kumva no gusobanukirwa ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge bakagira uruhare mu kubikumira; ibi biraduha icyizere ko bazakomeza kugenda bumva ububi bwabyo bityo nabo bakabirwanya”.

Yakomeje avuga ko izi nzoga zifatwa nk’ibindi biyobyabwenge kuko byangiza abaturage  kandi aribo mizero y’igihugu, bityo asaba abazikora ko ibihano bahabwa bizageraho bikiyongera kuko bangiza ubuzima bw’abaturage.

Aha yabahaye urugero rw’uko umuntu wanyoye izi nzoga z’inkorano aba ameze nk’uwataye umutwe iyo amaze gusinda; kuko atangira kwishora mu busambanyi, gufata kungufu ndetse no kujya mu bikorwa by’urugomo.

CIP Kanamugire yabasabye kujya batangira amakuru ku gihe kuko bituma habaho gukumira ibyaha bitaraba kandi bigafasha mu gucunga umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama Mutuyimana Poline, yashimiye Polisi y’u Rwanda kunama idahwema kugira abaturage ishinzwe kurinda kandi ikanabakangurira kwicungira umutekano aho batuye. Akangurira abaturage gukaza amarondo kugirango bakomeze kugira umutekano urambye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara Mukandori Grace we yaravuze ati,”Uwanyoye ibi biyoga aba yatakaje ubwenge. Nta kintu na kimwe atinya.Uzasanga akenshi intonganya n’amakimbirane mu ngo ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina biba bifitanye isano n’ibi biyobyabwenge .”

Yashoje ashimira Polisi y’u Rwanda kubufatanye mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha muri rusange ndetse anashima ubufatanye igirana n’inzego zibanze n’abaturage mu iterambere.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →