Nyaruguru: Barasabwa kwirinda ikintu cyose cyateza inkongi y’umuriro

Kuri uyu wa 17 Kanama 2018 mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Mata akagari ka Ruramba ishyamba rizwi nk’ibisi bya Huye ryafashwe n’inkongi y’umuriro yangiza ubuso bungana na Hegitari 20(Ha20). Polisi ikorera muri aka karere ikaba isaba abaturage kwirinda ibintu bishobora guteza inkongi y’umuriro muri ikigihe cy’impeshyi.

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyaruguru, ifatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, DASSO n’abaturage babashije kuzimya iyi nkongi yari yibasiye Ishyamba ry’ibisi bya Huye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepho Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko inkongi y’umuriro yatewe n’uburangare bw’abantu batwikiramo amakara.

Yagize ati “Bamwe mu bakora imirimo yo gutwika amakara mu bisi bya Huye nibo nyirabayazana w’inkogi yatwitse Hegitari zirenga 20 kuko batapfutse neza urwina batwikiramo amakara maze umuyaga ukaza gukwirakwiza ibishirira mu ishyamba inkongi ikaduka ityo.

CIP Kayigi yaboneyeho kwibutsa abaturage ko mu gihe cy’impeshyi akantu gato k’umuriro gashobora guteza inkongi y’umuriro.

Yagize ati “Tuributsa abantu bose ko mu gihe cy’impeshyi akantu gato k’umuriro  gashobora guteza inkongi  kuko  n’agasigazwa kitabi gashobora guteza inkongi kuko ibyatsi biba byarumye bikaba byoroshye gufatwa n’umuriro”

CIP Kayigi asoza yibutsa abaturage ko kwigabiza imirima n’amashyamba bya Leta bihanwa n’amategeko.

Yagize ati’’ Hari aho usanga muri aka gace bamwe mu baturage baca murihumye inzego z’ibanze bakigabiza amashyamba ya Leta bakayatwika, turabasaba ko mwabihagarika kuko ubifatiwemo abihanirwa.

Andre Maniraho umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge, yashimiye abaturage batuye akagari ka Ramba imbaraga bakoreshe bazimya umuriro anabibutsa ko gutwika imisozi byangiza ibidukikije.

Yagize ati:’’ Ndabashimira imbaraga mwagaragaje mu gikorwa cyo kuzimya agace k’ishyamba ry’ibisi bya Huye kari mukarere kacu, ni umwanya mwiza wo gukangurira bagenzi banyu bagifite umuco wo gutwika imisozi baba abashaka aho kuragira amatungo ndetse n’abatwika amakara mukabereka ingaruka mbi  bifite kubidukikije kuko bifitanye isano n’ibiza igihugu cyacu cyimaze iminsi gihura nabyo.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →