Umuturage witwa Nkundibiza Innocent wo mu Kagari ka Kayonza, Umurenge wa Kayenzi yishwe akubiswe icupa mu ijoro ryo kuwa gatandatu Tariki 18 Kanama 2018. urupfu rw’uyu nyakwigendera ngo rwaba rwaraturutse ku gushyamirana ( Gucyocyorana) hagati ye n’uwitwa Tugirimana ubwo banywaga inzoga bikarangira Tugirimana amukubise icupa agahita apfa.
Amakuru y’urupfu rw’uyu muturage Nkundibiza Innocent w’imyaka 35 y’amavuko, yemezwa n’umuyobozi w’Umurenge wa kayenzi. Avuga ko uyu Nyakwigendera yishwe na Tugirimana Isaac w’imyaka 21 y’amavuko aho ngo yamwicishije icupa. Uyu ngo yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha-RIB i Kayenzi.
Innocent Mandera, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa kayenzi yabwiye intyoza.com ko ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki 18 mu masaha ya saa mbiri zishyira saa tatu.
Nyuma y’iki gikorwa cy’ubwicanyi, Gitifu Mandera avuga ko kuri iki cyumweru tariki 19 Kanama 2018, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kamonyi ari kumwe n’ubuyobozi bw’Umurenge, bagiranye inama n’abaturage mu rwego rwo kubahumuriza no gufata mu mugongo ab’umuryango wa Nkundibiza innocent wishwe.
Akagari kiciwemo uyu muturage Nkundibiza Innocent, ni hamwe mu mezi agera muri atanu ashize havuzwe ko bigeze gutaburura umurambo w’umusaza w’imyaka 70 washyinguwe bakamuca ugutwi.
Dore inkuru ku murambo w’umusaza wataburuwe agacibwa: http://www.intyoza.com/kamonyi-kayenzi-umuntu-yarapfuye-arahambwa-aratabururwa-acibwa-igice-cyumubiri/
Munyaneza theogene / intyoza.com