Rubavu: Abafashamyumvire bibukijwe uruhare bafite mu gukumira ihohoterwa rikorerwa mu muryango

Umuryango w’abanyamadini atandukanye akorera mu Rwanda wishyize hamwe ugamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango (Rich) ufatanyije na Polisi y’ u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu batanze amahugurwa ku bafashamyumvire bahagarariye abagore n’urubyiruko muri njyanama z’Imirenge n’Akarere agamije kubafasha guhangana n’ihohoterwa rikorerwa mu muryango.

Ibiganiro byabereye mu Murenge wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu biyobowe na Chief Inspector of Police (CIP)Solange Nyiraneza ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha. Yari kumwe na Eugenie  Ingabire umujyanama mu muryango washinzwe n’abanyamadini batandukanye bagamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango ( Rich)

CIP Nyiraneza, yabwiye abafashamyumvire bahagarariye abagore n’urubyiruko ko hari imiryango ikigaragaramo ihohoterwa, bityo  ko kurirwanya bikwiye kuba ibya buri wese.

Yagize ati”  Aho mukorera hirya no hino mu karere musabwe gusobanurira abanyarwanda icyo ihohoterwa aricyo ba gatinyuka guharanira uburenganzira bwabo, ndetse n’aho rigaragaye bakihutira gutanga amakuru kunzego z’ubuyobozi zibegereye’’.

CIP Nyiraneza akomeza avuga ko ibiyobyabwenge bitera uwabikoresheje guhohotera abo babana mu muryango.

Yagize ati” Ibiyobyabwenge ndetse n’ubusinzi bukabije bitera uwabikoresheje guhohotera abo mu muryango we binyuze mubyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gufata kungufu, kugurisha umutungo bitumvikanyweho, kubirwanya bikaba bikwiye kuba ibya buri wese.’’

CIP Nyiraneza akomeza avuga ko inzego zitandukanye zahagurukiye kurwanya ihohoterwa kuko rigira ingaruka mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati:” Ihohoterwa iryo ariryo ryose rigira ingaruka ku muryango kandi ariwo shingiro ry’igihugu, mu gihe abashakanye babanye nabi, n’ababakomokaho uburere bwabo buba bucye kandi aribo bazavamo abayobozi b’Igihugu mu gihe cyiri imbere, mukaba musabwa kurirwanya mwigisha abo muhagarariye ingaruka umuryango ubamo ihohoterwa uhura nazo.’’

Eugenie Ingabire, umujyanama mu muryango washinzwe n’abanyamadini batandukanye bagamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango (Rich) yagaragaje ko ihohoterwa rigikorwa kandi ko nk’abanyamadini bumvwa na benshi bakwiye kugira uruhare mu kurirwanya.

Yagize ati:’’ Ubutumwa bw’ijambo ry’Imana amadini n’amatorero byigisha abayoboke bayo bikwiye kujyana n’inyigisho bagenera abagize umuryango zigamije kumvikanisha ko abantu baremwe kimwe bafite uburenganzira bungana bityo ihohoterwa iryo ariryo ryose rikwiye gucika

Ingabire asoza, yibutsa abagore ko guhishira abakora ibikorwa by’ihohoterwa ari kuritiza umurindi.

Yagize ati “Gutanga amakuru y’ahagaragara ibikorwa by’ihohoterwa, ababikekwaho bagakurikiranwa  ni imwe mu ngamba zizadufasha kumvikanisha ko uburenganzira bw’abagize umuryango bungana bityo ihohoterwa rikwiye gucika burundu.’’

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →