Kamonyi-Karama: Basabwe guhamya ukwemera kwabo bahundagaza amajwi kuri RPF-Inkotanyi

Uzziel Niyongira, V/Chairperson wa RPF-Inkotanyi akaba anashinzwe ibikorwa byo kwamamaza mu Karere ka Kamonyi, yasabye Inkotanyi za Karama kuzahamya ukwemera kwabo bayihundagazaho amajwi mu gihe cy’amatora y’Abadepite.

Ibikorwa byo kwamamaza abakandida b’Umuryango RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Karama kuri uyu wa kane tariki 23 Kanama 2018, byaranzwe no kwibutsa Inkotanyi za Karama n’abaturage bitabiriye iki gikorwa igihango bafitanye na RPF-Inkotanyi. Basabwe kuzahamya ukwemera kwabo, bayihundagazaho amajwi mu matora y’Abadepite yegereje.

Uzziel yagize ati ” Umuryango RPF-Inkotanyi wabahaye kandi uzakomeza kubaha ibyiza kuko mubikwiye, amashuri n’amavuriro byabagezeho, amashanyarazi n’amazi gahunda ni ukubyongera mukabibona kubwinshi, ibiraro ntawe ugisimbuka. Uwaguhaye amata wamwima iki!? Nti tuzatatire igihango twagiranye, urwo muyikunda nirwo ibakunda.”

Agira kandi ati ” Ukwemera kwacu ntabwo kuzaba impfabusa. Tuzayitora kuko nayo yaradutoye, yaradukunze natwe tuyikunde. Tuzahamye ukwemera kwacu muri yo tuyigaragariza icyizere, tuyitore igire  abadepite benshi mu nteko ishinga amategeko bazafasha Perezida wa Repubulika twahaye icyizere cyacu cyose kugira ngo ibyo yatwemereye azabashe kubisohoza vuba.”

Uzziel, akomeza ati ” Nta wundi muzabona muri uru Rwanda, reka mvuge no ku isi, ukunda abanyarwanda nka RPF-Inkotanyi. RPF isobanukiwe n’uko Abanyarwanda ari Zahabu ikomeye ku Rwanda, yiyemeje gukorera abanyarwanda kugira ngo turusheho gutera imbere. Iki gihugu murabizi aho umuryango RPF wagikuye, wagikuye mukangaratete, uhagarika Jenoside, uduha ubumwe, uratubumbatira uturema umutima turongera turatuza turatunga, ubu turatunganiwe. Buri wese asubize inyuma amaso ararushaho gukunda RPF inshuro igihumbi.”

Dativa Nzamukosha ahamya uburyo hamwe na RPF-Inkotanyi yongeye kubona ubuzima agakora akiteza imbere.

Inkotanyikazi Nzamukosha Dativa, yatanze ubuhamya abwira abitabiriye igikorwa cyo kwamamaza abakandida ba RPF-Inkotanyi ko kubwayo yabashije kwiteza imbere. Ko ubu ntacyo ashinja uyu muryango wongeye gutuma agira icyizere cyo kubaho nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 akaba akora ndetse yariteje imbere.

Kuva kwiyamamaza kw’imitwe ya Politiki ndetse n’abakandida bigenga kwatangira, mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Kamonyi ibikorwa bya politiki byo kwiyamamaza birakomeje aho abaturage bagezwaho imigabo n’imigambi by’ababashakaho amajwi azabafasha kwinjira mu nteko ishinga amategeko.

Abakecuru beretse abayobozi ko bagifite imbaraga bakesha RPF-Inkotanyi yabagabiye ikabaremera.

Amatora y’abadepite by’umwihariko ari rusange buri munyarwanda wese ugeze igihe cyo gutora udafite imiziro azitabira, ateganijwe tariki 3 Nzeli 2018. Tariki ya 2 n’iya 4 naho hari amatora y’ibyiciro byihariye birimo Abagore, Abafite ubumuga n’Urubyiruko. Abadepite bose hamwe bakenewe kuba mu nteko ishinga amategeko ni 80.

 

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →