Nyange: Hari bamwe mu baturage bumva ko abadepite 24  babagore bazatorwa n’abagore gusa

Mu biganiro bihuza abaturage n’abayobozi, bitegurwa n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro-Pax Press, abaturage ba Nyange tariki 20 Nyakanga 2018 ubwo baganiraga ku matora y’abadepite yegereje, abatari bake bagaragaje ko bazi ko abadepite 24 b’abagore mu nteko ishinga amategeko bazatorwa n’abagore gusa.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Ngororero, bagaragaza ko umubare w’abadepite babagore 24 ugomba gutorwa ngo binjire mu nteko ishinga amategeko bazi ko bazatorwa n’abagore gusa.

Ibi, babitangarije mu kiganiro gihuza abaturage n’ubuyobozi cyateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro-Pax Press tariki 20 Nyakanga 2018 ku matora y’intumwa za rubanda yegereje.

Umwe muri aba baturage ubwo yabazwaga n’intyoza.com niba azi uko abadepite 24 bahagarariye abagore mu nteko batorwa, yagize ati” None se ko ari abahagarariye abagore, ko ntarigera mbatora ndi umugabo urumva namenya nte ababatora? cyakora buriya batorwa n’abagore bagenzi babo, nabwo kandi wasanga ari bamwe kuko si ndumva ngo uw’iwanjye yagiye kubatora.”

Mudenge we agira ati” Mbona amatora agera nkajya gutora, iby’abahagarariye abagore ndatekereza ko nta mugabo ujya kubatora kuko nyine ni abahagarariye abagore. Ubwo se umugabo yabatora gute ko bavuga ko ari abahagarariye abagore?.”

Umubare utari muto w’abaturage baganiriye n’intyoza.com bazi ko aba badepite 24 bahagarariye ikiciro cyabagore mu nteko ishinga amategeko batorwa gusa n’abagore bagenzi babo, hari kandi abavuga ko n’abagore atari bose bitabira aya matora, ko ndetse Ku kuba mu nteko ibatora hagaragaramo umugabo ntacyo babiziho nabusa.

Abatora abadepite 24 b’abagore ni; Abagize komiye nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu, ku rwego rw’intara cyangwa Umujyi wa Kigari, Abagize Komite nyobozi ku rwego rw’Uturere tugize ifasi y’itora, ku rwego rw’imirenge yose igize ifasi y’itora, ku rwego rw’Utugari twose tugize ifasi y’itora, ku rwego rw’Imidugudu yose igize ifasi y’itora, abagize inama njyanama y’uturere tugize ifasi y’itora( intara cyangwa umujyi wa Kigali), n’iz’Imirenge yose igize ifasi y’itora.

Mu gutora, aba badepite 24 b’abagore bazinjira mu nteko ishinga amategeko, nubwo ari ikiciro cyihariye kigirwamo uruhare n’inteko ibatora twavuze hejuru, ntabwo batorwa gusa n’abagore kuko n’umugabo uri mu nteko ibatora yavuzwe hejuru arabatora. Igihe umudepite yinjiye mu nteko ishinga amategeko nubwo yaba yatowe aturutse mu cyiciro kihariye runaka, aba intumwa ya rubanda, ni ukuvuga ahagararira abanyarwanda bose.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, umutwe wa 2 mu ngingo yaryo ya 9 mu ihame rya kane, havugwamo ko abagore bagira nibura 30% byimyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo. Ibi ni nako mu Nteko ishinga amategeko bigomba kumera. Mu nteko, ikitakorwa ni ukujya munsi ya 30%, ariko bashobora kurenga bitewe nabandi baba batowe muri rusange cyangwa se mu bindi byiciro bifite ababihagararira cyangwa se nabatowe mu bakandida bigenga. Manda y’abadepite barimo gusoza, abagore mu nteko ishingamategeko bari bageze kuri 64% by’abadepite bose bayigize.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →