Kamonyi-Umuganda: Hirya no hino bakoze umuganda usoza ukwezi kwa Kanama, hari ubutumwa bwatanzwe

Mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Kanama 2018 hakozwe umuganda usoza ukwezi. Mu Murenge wa Rukoma hubakiwe abatishoboye, Rugarika bakora mu gishanga cya Bishenyi, Kayenzi hubatswe inzu z’abatishoboye, Mugina hasakawe inzu bubakiye abatishoboye. Nyuma y’umuganda hose abaturage bahawe ubutumwa.

Imirenge ine muri 12 igize Akarere ka Kamonyi niho ikinyamakuru intyoza.com cyabashije kumenya uko igikorwa cy’Umuganda usoza ukwezi kwa Kanama 2018 cyagenze. Umurenge wa Rukoma babumbye amatafari banubakira inzu abatiahoboye basenyewe n’ibiza n’abakuwe mu manegeka, Rugarika basibuye imiyoboro y’amazi mu gishanga cya Bishenyi, Mugina basakaye inzu bubakiye abatishoboye naho Kayenzi nabo bubakira inzu abatishoboye.

Rukoma; Umuyobozi wa Polisi imbere n’itafari kurutugu, Gitifu n’itafari ku mutwe, abaturage bagakirikira buri wese yikoreye ayo abashije.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yabwiye umunyamakuru w’intyoza.com ati ” Umuganda nubwo wakozwe mu Midugudu yose n’Utugari bigize Umurenge, by’umwihariko ku rwego rw’Umurenge twawukoreye mu Kagari ka Bugoba, aho twubakiye abatishoboye batagira amacumbi. Twatunganije site tuzatoreraho, dukangurira abaturage kuzitabira amatora, tubakangurira kwishyura Mituweli, tubasaba kandi kwirinda ibiyobyabwenge, gufatanya mu kwicungira umutekano, twayoye umujyanama w’ubuzima, tunaganira ku bindi bitandukanye bigamije iterambere.”

Abanyakayenzi na Gitifu wabo wambaye amatiriningi asa, batundaga urwondo, abandi amabuye.

Innocent Mandera, Gitifu w’Umurenge wa Kayenzi yagize ati ” Twakoreye umuganda mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Kirwa, hakozwe gusiza ibibanza by’ahazubakwa inzu ya kabiri kuko izambere zimaze gusakarwa, hatowe abajyanama b’ubuzima kuko hari 3 hakaba hiyongeyeho 1 baba 4, haganiwe kuri gahunda za Leta nka Mituweli, Uruhare rw’umuturage mu migendekere myiza y’amatora, irondo ry’umwuga, uruhare rw’umuturage mu gusigasira ibyagezweho n’ibindi.”

Ndayisaba Jean Pierre Egide, Gitifu w’Umurenge wa Mugina yabwiye intyoza.co ati” Twakoze umuganda dusakara amazu yubakirwa imiryango itishoboye, Hakozwe umuhanda Bihenga-Kireka, hatanzwe kandi ubutumwa bukangurira abaturage kuzitabira amatora, Twasabye abaturage kwishyura Mituweli, Tunaganira ku buryo twarangiza ikibazo cy’abafite ubwiherero butujuje ibisabwa, hanateguwe Site zizatorerwaho hirya no hino mu Murenge, twanaganiriye kuzindi gahunda zitansukanye zigamije iterambere ry’umuturage.”

Ku Mugina, nyuma y’igikorwa cy’umuganda bari mu nama.

Mu Murenge wa Rugarika, hakozwe umuganda mu gishanga cya Bishenyi kigabanya Rugarika n’Umurenge wa Runda, hasibuwe igishanga cyarengewe n’imvura idasnzwe iheruka kugwa, hatunganijwe aho amazi yari asanzwe anyura. Iki kandi ni igikorwa ubuyobozi n’abaturage bavuze ko kizakomeza ku banyamuryango ba Koperative Ubumwe bugamije iterambere Bishenyi bakorera muri iki Gishanga.

Ku rwego rw’Akarere, Rugarika na Runda bari mu gishanga cya Bishenyi.

Umuganda wakorewe muri iki gishanga cya Bishenyi wari ku rwego rw’Akarere. witabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, witabiriwe n’inzego zishinzwe umutekano zitandukanye, Abajyanama muri Njyanama y’Akarere, hari kandi ba Gitifu b’Imirenge ya Runda na Rugarika n’abakozi batanduanye mu Karere.

V/Mayor FED, Tuyizere Thadee aganira n’abitabiriye umuganda muri Bishenyi.

 

SP Marc Minani, Umuyobozi wa Polisi muri Kamonyi aganira n’abaturage.

 

Uretse umuganda n’ibiganiro, abaturage n’ubuyobozi bacinye akadiho bishimira igikorwa bamaze gukora.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →