Kamonyi: Radiyo Huguka yafashije Abanyarukoma gusobanukirwa uko bazatora Abadepite

Radiyo Huguka, mu kiganiro cyayo gihuza abaturage n’Abayobozi yagiranye n’abaturage b’Umurenge wa Rukoma, Akagari ka Taba  kuri uyu wa kabiri Tariki 28 Kanama 2018, yabafashije gusobanukirwa uko bazatora n’uko bazitwara mu gihe cy’amatora y’abadepite yegereje. Abaturage bahawe rugari babaza akabari ku mutima.

Ikiganiro cya Radiyo Huguka gihuza abaturage n’abayobozi cyatanzwe mu Kagari ka Taba, Umurenge wa Rukoma kuri uyu wa kabiri Tariki 28 Kanama 2018 cyibanze ku gusobanurira abaturage uko bazatora ndetse n’icyo utora n’utorwa asabwa mu matora y’abadepite yegereje.

Abanyetaba bitabiriye ku bwinshi ikiganiro na Radio Huguka.

Abaturage bagejeje imyaka 18 kuzamura, badafite imiziro ibaheza ku gutora basobanuriwe ko amatora rusange y’abadepite ateganijwe tariki 3 kanama 2018 ariko kandi hakaba n’andi azaba tariki ya 2 n’iya 4 ku byiciro byihariye. Bashishikarijwe kwireba ko bari kuri Lisiti y’itora no kwiyimura ku bahinduye aho batoreraga mbere.

Bibukijwe kandi ko ku munsi w’itora bagomba kuzinduka bitwaje ikarita y’itora n’indangamuntu bagatora kare bakikomereza imirimo ku gira ngo ababishoboye baze no gufata akanya ko kugaruka mu ibarura ry’amajwi, bamazwe kandi impungenge ku waba yataye irangamuntu cyangwa yayibwe, ko mu gihe ari kuri Lisiti y’itora nta kimubuza kuzatora.

Abaturage bahawe rugari babaza ibyo badasobanukiwe banatanga ibitekerezo.

Mubyo abaturage babajije ku myambarire no gutegura ahatorerwa, bibukijwe ko amatora yo mu Rwanda amaze kumenyerwa ko ari nk’ubukwe. Basabwe gusa kutazambara umwenda cyangwa ikindi kirango cy’ishyaka cyangwa umukandida ku munsi nyirizina w’itora. Basabwe kwitabira amatora bambaye neza kandi bagategura neza nk’abategura ubukwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Amaradiyo y’abaturage, Gitifu w’Umurenge hagati, Gitifu w’Akagari agakurikira.

Muhimpundu Veronica, umuturage wa Taba yishimiye ikiganiro kivuga ku matora bahawe na Radio Huguka, yavuze kandi ko nk’Abanyetaba biteguye ariko agira icyo yisabira. yagize ati” Amatora turi kuyitegura neza, ariko ndasaba ngo abafite uburyo bazafasha abasaza n’abakambwe dufite n’abandi badafite imbaraga kugera aho batorera kandi kare kugira ngo tuzese imihigo nk’ibisanzwe.”

Ushinzwe amatora mu Murenge wa Rukoma asobanurira abaturage.

Muri iki kiganiro, ubuyobozi bwa Radio Huguka bwafashijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukomwa, ushinzwe amatora mu Murenge. Hari kandi umunyamabanga nshinywabikorwa w’amaradiyo y’abaturage mu Rwanda yananyujijweho ( live) iki kiganiro.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →