Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya abacuruza, abakwirakwiza ndetse n’ abakoresha ibiyobyabwenge. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 28 Kanama 2018 Polisi y’u Rwanda ikorerera mu karere ka Nyanza mu mirenge ya Busasamana na Mukingo yahakoreye igikorwa cyo gushaka no gufata abantu bakekwaho gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge, Babiri bafashwe.
Muri iki gikorwa, Polisi yafashe abasore babiri mu Mirenge ya Mukingo na Busasamana. Muri Mukingo, hafatiwe Twagirumukiza Jean Paul w’imyaka 38, yafatanywe udupfunyika 61 tw’urumogi yacuruzaga. Girubuntu Kalisa w’imyaka 24 we yafatiwe mu Murenge wa Busasamana arimo kunywa urumogi, anafatanwa agapfunyika karwo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Twizere Karekezi arashimira abaturage kuba bamaze kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bakaba bagira uruhare rugaragara mu gufasha inzego z’umutekano zigafata abantu bacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge.
Yagize ati” Turashimira abaturage ku ruhare rwabo mu gutanga amakuru, kugira ngo dufate bariya basore byaturutse ku makuru twahawe n’abaturage batubwiye ko hari ahantu hakunda kuhanywerwa ibiyobyabwenge ndetse banaturangira abarucuruza”.
CIP Karekezi yaboneho kwibutsa abagifite ingeso mbi yo gukoresha no gukwirakwiza ibiyobyabwenge ko ubu nta mwanya bafite kuko abenshi mu baturage bamaze kumva ububi bwabyo.
Yagize ati” Abantu bagikoresha ibiyobyabwenge nta mwanya bagifite, ku bufatanye n’abaturage ingamba zarafashwe. Bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera.”
Yakomeje asaba cyane cyane urubyiruko kureka ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima, nko kurwara indwara zituruka ku biyobyabwenge nka kanseri, indwara z’ipyiko, umwijima, indwara zo mu mutwe tutaretse no kuba bafatwa bagafungwa.
Yagize kandi ati “Nta cyiza k’ibiyobyabwenge, byangiza ubuzima bw’ubikoresha, bitera indwara zitandukanye. Ari ababicurza n’abakoresha bose iyo bafashwe barafungwa bityo ari igihugu ndetse n’imiryango baturukamo bigasubira inyuma mu iterambere.”
Kugeza ubu, abasore bafatiwe mu biyobyabwenge bo mu mirenge ya Busasamana na Mukingo bashyikirijwe urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ku gira ngo bakurikiranwe n’amategeko.
Mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594, ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).
intyoza.com