Abapolisi 140 bagiye mu butumwa bw’Amahoro muri Haiti basabwe gukora Kinyamwuga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 1 Nzeri 2018, Abapolisi b’u Rwanda bagera ku 140 bayobowe na Assistant Commission of Police (ACP) Reverien Rugwizangoga bahagurutse i Kanombe ku kibuga cy’indege bagiye mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti (FPU), bagiye gusimbura irindi tsinda ryari rimazeyo umwaka.

ACP Reverien Rugwizangonga ugiye ayoboye iri tsinda yavuze ko zimwe mu nshingano bazaba bafite ari ukurinda umutekano w’abakozi n’ibikorwaremezo by’ Umuryango w’Abibumbye muri kiriya gihugu. Bazibanda kandi ku kongerera ubumenyi igipolisi cya Haiti no kwitabira ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage ba Haiti.

Yagize ati “Twiteguye kuzuza neza inshingano tuzaba dufite no kuzahesha ishema igihugu cyacu kuko twarahuguwe bihagije, haba mu mahugurwa twakoze ndetse n’impanuro zitandukanye z’abayobozi twahawe.”

ACP  R. Rugwizangoga

Mbere y’uko bahaguruka, Umuyobozi mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi DIGP Dan Munyuza yahaye impanuro aba bapolisi bagera ku 140 bagiye mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti(FPU).

Ni impanuro baherewe ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aho Umuyobozi wa Polisi wungirije yasabye aba bapolisi kuzarangwa n’ikinyabupfura bahesha ishema igihugu cyabatumye.

DIGP Dan Munyuza yabwiye aba bapolisi ko ubutumwa bwo kubungabunga amahoro bagiyemo muri Haiti, bagiye batumwe n’igihugu akaba ari nayo mpamvu basabwa gukora kinyamwuga bakarangwa n’ ishyaka n’umuhati.

Yagize ati”Turi hano tubaha ubu butumwa nk’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ariko ni ubutumwa twahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Mwumve rero ko mutumwe n’igihugu cyanyu, uko mwarangwaga n’ikinyabupfura mwubaha abayobozi banyu n’abaturage naho mugiye bizabe ari byo bibaranga muheshe isura nziza igihugu”.

Yongeyeho ati” Ikindi kizabamenyesha ko mutumwe n’igihugu ni mugerayo, abazajya babareba ntabwo bazareba amazina yanyu ahubwo bazihutira kureba ibendera mwambaye bityo basome igihugu kiryanditseho. Muzirinde rero icyakwanduza isura y’igihugu cyacu”

DIGP Munyuza yagize kandi ati ” Kuba mugiye n’uko bagenzi banyu bagiyeyo mbere bitwaye neza. Ni nayo mpamvu Umuryango w’Abibumbye(UN) wongeye kwifuza FPU y’u Rwanda, mugiye musimbura bagenzi banyu bababanjirije babahaye ku bumenyi n’imyitwarire yatumye bakora akazi kabo neza, muzarangwe n’ubunyangamugayo, mukorane ishyaka n’imbaraga kandi mushyire hamwe.”

DIGP Munyuza, yabasabye kandi kujya bahora bari maso birinda bo ubwabo n’abaturage bashinzwe kurinda. Ikindi bakarangwa n’isuku ku mubiri no ku myambaro, aho barara naho barira ndetse n’aho bakorera, bitabira ibikorwa byo gufasha nk’uko bisanzwe abaturage bagiye gucungira umutekano.

Ni ku nshuro ya 9 Polisi y’ u Rwanda yohereje itsinda ry’abapolisi (FPU) mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haiti.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →