Abataje gutora bashobora kugira uruhare mu gushyiraho abayobozi babi- Kagabo/Amatora Huye na Gisagara

Kagabo Sylvestre, umuhuzabikorwa w’amatora mu Turere twa Huye na Gisagara, atangaza ko umuntu udatora ashobora kugira uruhare mu gushyiraho abayobozi babi. Ibi ngo biterwa n’uko udatoye, aba yiyambuye ububasha bwe akabuha umutorera uwo ku muyobora atihitiyemo.

Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora mu karere ka Huye na Gisagara, Kagabo Sylvestre ibi yabitangaje nyuma y’igikorwa cy’amatora y’ikiciro cy’abafite ubumuga mu karere ka Huye yabereye mu nzu mberabyombi ya Huye kuri iki cyumweru tariki 2 Nzeli 2018.

Kagabo, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku ruhare rw’umuntu udatora mu gushyiraho abayobozi babi, yagize ati “ Tuvuga ko mu bijyanye na Demokarasi, abantu burya bataje gutora bashobora kugira uruhare mu gushyiraho abayobozi babi.”

Akomeza agira ati “ Ushobora kuba wari kuza gutora ugahitamo umuyobozi mwiza, ariko utaje abantu bake baje bakaba bashyiraho umubi kubera ko wowe utaje gutora. Dushishikariza abantu bose gukoresha uburenganzira bwabo bakaza gufasha Igihugu kugira abayobozi beza bazagifasha gukomeza gutera imbere.”

Kagabo, avuga ko ari imbogamizi ikomeye ku mwenegihugu udatora, Ko buri mwenegihugu wese yagakwiye kugira uruhare mu bimukorerwa ariko cyane cyane kugira uruhare mu kugira uruhare mu buryo ayoborwamo, yitorera abo yumva koko yihitiyemo.

Sylvestre Kagabo agira kandi ati “ Muri Demokarasi, ubutegetsi ni ubw’abaturage kandi buri wese akabugiraho ububasha bungana. Ariko kuko tutabugiraho icyarimwe, tugira bamwe tuburagiza aribo bayobozi.” Akomeza avuga ko nta yindi nzira rero ibashyiraho usibye amatora, kuyitabira ngo ni ugufata uburenganzira bwawe ukaburagiza umuntu wizeye, kutabikora ngo ni igihombo gikomeye ku muntu no ku gihugu. Ahamya ko gutora ari ugufasha igihugu kugira abayobozi beza.

Nyuma y’uko manda y’Abadepite irangira ndetse perezida wa Repuburika Paul Kagame, agasesa inteko ishinga amategeko ku bubasha ahabwa n’itegeko nshinga, kuri iki cyumweru Tariki 2 Nzeli 2018 hatangiye amatora hirya no hino kw’isi ku banyarwanda baba mu mahanga, habaye kandi amatora imbere mu gihugu y’Ikiciro cy‘abafite ubumuga.

Kuri uyu wa mbere Tariki 3 Nzeli 2018 hateganijwe amatora rusange mu gihe ku munsi ukurikiraho, kuwa kabiri hari amatora y’ikiciro cy’Abagore n’Ikiciro cy’Urubyiruko. Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda igizwe n’Abadepite 80 bava mu mitwe itandukanye ya Politiki no mu bakandida bigenga ndetse no mu byiciro byihariye.

Amatora rusange atorwamo abadepite 53 aribo baturuka mu mitwe ya Politiki itandukanye no mu bakandida bigenga, hari Abadepite 24 bagize 30% batorwa mu kiciro cy’abagore, hari Abadepite 2 batorwa mu kiciro cy’Urubyiruko ndetse n’Umudepite umwe uva mu kiciro cy’Abafite Ubumuga. Bose hamwe bakuzuza umubare w’Abadepite 80 bagize inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →