Huye- Amatora: Ijwi ry’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga ntabwo rihagije, barifuza ko bongerwa 

Amatora y’ikiciro cy’abafite ubumuga agamije gutora umudepite umwe ubahagarariye mu nteko ishinga amategeko, yabaye kuri iki cyumweru tariki 2 Nzeli 2018 mu karere ka Huye. Mu gutora, bavugako intumwa imwe mu nteko idahagije. Barifuza ko itegeko ryasubirwamo nibura bakagira abadepite barenze umwe. Inteko itora yitabiriwe na 23 muri 24 bagombaga gutora.

Amatora y’ikiciro cy’abafite ubumuga yabaye kuri iki cyumweru tariki 2 Nzeli 2018 kuri site y’itora yashyizwe mu nzu mberabyombi ya Huye, yitabiriwe n’abafite ubumuga 23 muri 24 bari kuyitabira, undi ngo yasabye gutorera mu karere ka Kamonyi kuko ariho afite umuryango. Bamwe mu bitabiriye iri tora bavuga ko umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga mu gihugu cyose adahagije. Bifuza ko nibura bagira babiri ngo nibwo ubuvugizi bwagenda neza kurushaho.

Zimwe mu mpamvu zitangwa ku kuba umudepite umwe basanga adahagije zishingiye ku kuba mu bafite ubumuga ngo bari mu byiciro byombi ( Gabo/Gore). Aha ngo mu gihe uwatowe ari igitsina gabo hari inzitizi yagira mu kumva ubuzima bwihariye ku bagore bafite ubumuga cyangwa se yaba umugore akagira aho atagera mu kumva abagabo.

Tuyisabe Theoneste, umwe mu bagize inteko yatoye akaba anahagarariye abafite ubumuga mu Murenge wa Simbi asanga umudepite umwe mu gihugu cyose uhagarariye abafite ubumuga adahagije, ngo kuba yaba igitsina kimwe hari nyirantarengwa yajya ahura nazo bitewe n’umwihariko ku muntu ufite ubumuga badahuje igitsina.

Bamwe mu bafite ubumuga bitabiriye amatora yabereye mu nzu mberabyombi i Huye.

Agira ati ” Kugira umuntu umwe uduhagarariye mu nteko ntabwo nabigaya cyane ariko ntabwo bihagije. Nk’ubu ng’ubu twaje gutora uduhagarariye kandi mubo twagombaga gutora harimo umugabo n’umugore, rero hari igihe bamwe bavuga ngo twatora umugabo cyangwa se umugore.”

Akomeza ati ” Urumva natwe ubwacu twumva ko ari ikintu kigiye kudusubiza mu guhezwa, nibura habaye umugore n’umugabo, kuko njyewe nk’umugabo bantoye cyangwa se natoye umugabo, ntabwo kumenya ibibazo abagore bagira byoroshye, ibibazo biratandukanye, nubwo ari urugendo twatangiye kandi twishimira ko ruzagerwaho, uwo twatoye twifuza ko yadukorera ubuvugizi nibura ibyiciro byose bigahagararirwa kuko nibwo ubuvugizi bugenda neza, hari ibyo natinya kubwira umugabo ndi umugore, hari n’ibyo umugore yatinya kubwira umugabo.”

Seraphine Murorunkwere, ni umunyamabanga muri Komite y’Akarere mu nama y’Igihugu y’abafite ubumuga, kuba abafite ubumuga bafite ijwi ry’umwe mu nteko ishinga amategeko ubahagarariye abona ko bidakwiriye nubwo ngo batazi icyashingiweho babaha umudepite umwe.

Agira ati ” Hari impamvu buriya yatumye batwemerera umwanya umwe ariko ku bwacu, ijwi rimwe ubundi ntabwo rihagije, byibura akaba nk’abiri. Ariko ubwo biraterwa n’impamvu, ntabwo tubisobanukiwe niba ahari ari umubare muke w’abafite ubumuga babona ari muto! ariko nibura twakagize nk’imyanya 2 ukareka kuba umwe.”

Ibarura ry’amajwi ryatangiye mbere y’igihe kigenwa n’amategeko n’amabwiriza y’itora:

Amatora yatangiye ku i saa yine n’igice arangira ahagana ku i saa sita n’igice. Ubundi amategeko n’amabwiriza avuga ko amatora arangira saa cyenda. Nyuma hagakurikiraho ibarura bamaze guhabwa uburenganzira na Komisiyo iba ikusanya ibirimo kubera hirya no hino.

Kuba isaha amatora arangiriraho ( ku bagomba gutora) yageze ahubwo n’amajwi yabaruwe, Sylvestre Kagabo umuhuzabikorwa w’Amatora mu Karere ka Huye na Gisagara yagize ati ” Nka saa sita n’igice abantu bose bari bamaze gutora, icyari gisigaye ni uko baduha uburenganzira tukabara. Ubundi amatora arangira saa cyenda, twagombaga gutebereza tukagera mu mansaa cyenda aribwo tubara, ariko igihe abagombaga gutora bose bari kuri Lisite batoye nta mpamvu. Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora yabiduhereye uburenganzira turatangira tubara amajwi.”

Uyu mubyeyi, ibyishimo byari byose ubwo yari amaze gutora.

 

Abagize inteko yatoye mu kiciro cy’abafite ubumuga mu Karere ka Huye bagombaga kuba 24 ariko umwe yatoreye Kamonyi nk’uko twabivuze hejuru. Iyi nteko itora yari igizwe n’umwe uhagarariye buri Murenge muri 14 igize Akarere ka Huye, hiyongeraho Komite y’abantu barindwi y’inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga ku rwego rw’Akarere, hiyongereyeho kandi babiri bari muri Komite yo ku rwego rw’Intara kuko amategeko avuga ko abari muri Komite y’Intara no ku rwego rw’Igihugu batorera mu Karere batuyemo, ahabegereye. Uwa 24 niwe watoreye mu karere ka Kamonyi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →