Abapolisi b’u Rwanda 140 bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bw’Amahoro muri Haiti

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Nzeri 2018, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 140 bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Yahaya Kamunuga bagarutse mu Rwanda, nyuma y’umwaka bari bamaze mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Haiti.

Aba bapolisi uko ari 140 bari bagize icyiciro cya munani cy’abapolisi b’u Rwanda bavuye  mu butumwa bw’ Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro n’umutekano no gushyigikira inzego z’ubutabera muri Haiti, buzwi  nka MINUJUSTH.

Ubwo bageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, bakiriwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda commissioner of Police (CP) George Rumanzi wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda. Yabashimiye imyitwarire myiza  bagaragaje aho bari baragiye guhagararira u Rwanda.

Aha bururukaga indege bageze i Kanombe.

Yagize ati “ Polisi y’ u Rwanda by’umwihariko, n’igihugu muri rusange dutewe ishema n’ ubunyamwuga n’ubunyangamugayo byabaranze mu kazi kanyu ka buri munsi. Ubutwari n’ubwitange byabaranze byatumye musoza neza inshingano mwari mufite munahesha isura nziza igihugu cyabatumye. “

CP Rumanzi yababwiye kandi ko ubumenyi n’ ubunararibonye bungukiye mu butumwa bw’amahoro aho baba bakoranaga na Polisi zo mu bindi bihugu bagomba kubisangiza na bagenzi babo basanze mu Rwanda kandi bagakomeza kujya babishyira mu bikorwa.

ACP Yahaya Kamunuga wari uyoboye abapolisi basoje ubutumwa bw’amahoro muri Haiti yavuze ko usibye n’inshingano zabo zisanzwe zo gucunga umutekano, banakoze ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage ba Haiti nko kubakira abatishoboye no  gusana imihanda.

Yagize ati” Inshingano yacu nyamukuru yari ukurinda umutekano w’abakozi ba Loni ndetse n’ibikoresho byabo. Kuri ibyo hakiyongeraho no guhugura no kugira inama igipolisi cya Haiti”

Yakomeje agira ati ”Mu gukora akazi kacu gasanzwe ka gipolisi, ntitwibagiwe gusigasira indangagaciro nyarwanda no kurangwa n’umuco wo gufasha abatishoboye. Ni yo mpamvu tubicishije mu bikorwa by’umuganda, twagiye dusana imwe mu mihanda yangijwe n’imyuzure kiriya gihugu cyanyuzemo, twubakira imiryango itishoboye ndetse tunatanga imiti yo gufasha inzego z’ubuvuzi muri Haiti.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Theos Badege, yavuze ko Haiti ari cyo gihugu cya mbere Polisi y’ u Rwanda yoherejemo abapolisi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Yakomeje agira ati“ Uko abapolisi twohereza mu butumwa bw’amahoro bagenda bitwara neza ndetse bakagarukana imidari y’ishimwe ni nako icyizere Umuryango w’Abibumbye utugirira kigenda cyiyongera”

Iri tsinda rigarutse mu Rwanda, ryasimbuwe n’irindi rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na ACP Reverien Rugwizangoga bahagurutse I Kigali mu gitondo cyo ku wa gatanatu taliki ya 01 Nzeri 2018.

Kugeza ubu abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro ku Isi yose basaga 1200, bari mu bihugu bine ari byo Centrafrika, Haiti, Sudani na Sudani y’epfo.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →