• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
15/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
15/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
15/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri

Abarwayi, abarwaza n’abakozi bishimiye kwegerezwa Site y’itora mu bitaro

Umwanditsi
September 3, 2018

Bwambere mu matora yo mu Rwanda, abarwayi, abarwaza ndetse n’abakozi bo kwa muganga bashyiriwe Site y’itora mu bitaro. Ibi ngo byeretse abahatoreye agaciro bahawe ko kutabuzwa uburenganzira bwo gutora no kuba bari kwa muganga.

Mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda I Butare-CHUB, abitabiriye amatora rusange y’abadepite yabaye kuri uyu wa mbere Tariki 3 Nzeli 2018 bashyiriweho Site y’itora mu bitaro kimwe n’ahandi. Ibi byabaye igisubizo cyo kutavutswa uburenganzira bwo gutora ku mpamvu z’uburwayi n’akazi.

Abarwayi batoreye mu Biro by’Itora byashyizwe muri CHUB bashima iki gikorwa ndetse bakavuga ko ari agaciro bahawe. Emmanuel Ndikumana, umuforomo muri ibi bitaro avuga ko aya ari amateka kuri we no kubarwayi by’umwihariko.

Agira ati “ Aya ni amateka kuko ni ubwambere bibayeho. Byajyaga bituma tuzindukira ku masite y’itora tukagera ku kazi dukererewe, kandi abarwayi bari mu bitaro bigatuma batabona amahirwe yo gutora. Ni ibintu byiza biranadufasha gutanga serivise nziza ku barwayi »

Abaganga n’abarwayi bari ku murongo kuri Site y’itora muri CHUB.

Jean Bosco Nzeyimana, ukomoka mu karere ka Rusizi akaba arwarije umwana we muri ibi  bitaro bya CHUB, yishimiye kuba yegerejwe Site y’itora mu bitaro kuko ngo byatumye  atavutswa uburenganzira bwo gutora.

Yagize ati «  Byanshimishije cyane kuva barazanye ibiro by’itora aho ndwarije, kuko iyo biza kuba bidahari si nari gusiga umurwayi ngo njye gutora nkoze urugendo, kandi bampaye serivise nziza ndatambuka mbere nk’umuntu wari urwaje. »

Uzayisenga Grace, umuganga muri CHUB  we yagize ati «  Iyi serivise twabonye ari nziza  kuko mbere ubu buryo butarashyirwaho, ababaga bari mu kazi bashoboraga kubura umwanya wo kujya gutora ahandi, ariko uyu munsi umuntu wese waba uri mu kazi cyangwa umurwayi waba uri mu bitaro yagize amahirwe yo gutora nk’abandi banyarwanda bose. »

Kuba Site y’itora yashyizwe mu bitaro, baba abarwayi ndetse n’abakozi kwa muganga bavuga ari igisubizo ku barwayi n’abakorera mu bitaro kuko bahawe uburenganzira bwo kwihitriramo  abadepite bazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko y ‘u Rwanda.

Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihigu y’amatora atangaza ko impamvu yo gushyira site z’itora mu bitaro hirya no hino, ari ukugira ngo abataragiraga amahirwe yo gutora kubwo kuba mu bitaro cyangwa se abatoraga bibagoye nabo bagire ayo mahirwe. Mu gihugu hose hari site 37 mu bitaro bitandukanye.

Nyuma y’amatora rusange y’abadepite yabaye kuri uyu wa mbere tariki 3 Nzeli 2018, hateganijwe andi matora kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 ku byiciro by’abagore n’urubyiruko. Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda igizwe n’abadepite 80 batangwa n’imitwe ya Politiki, abandi bakaba bava mu bakandida bigenga no mu byiciro byihariye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5833 Posts

Politiki

4084 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga