Komisiyo y’Igihugu y’Amatora-NEC yiteguye kuburana n’Umukandida Depite wigenga yahinduriye amazina

Umukandida Depite wigenga, Nsengiyumva Janvier wagombaga kugaragara ku rutonde rw’abakandida bigenga mu matora rusange y’Abadepite yo kuri uyu wa mbere tariki 3 Nzeli 2018 ntabwo yagaragaye. Uwagaragaye ku rutonde yitwa Nsengimana Janvier. NEC itangaza ko aya mazina yenda kwegerana ariko ikavuga ko nubwo habaye ikosa niregwa yiteguye kuruburana.

Prof. Kalisa Mbanda, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku gicamunsi cy’uyu wa mbere tariki 3 Nzeli 2018 yatangaje ko umukandida Depite Nsengiyumva Janvier utagaragaye kuri Lisiti y’itora ahubwo hakagaragara uwitwa Nsengimana Janvier ngo ari ikosa ryakozwe n’icapiro-Imprimerie ariko kandi akanemera ko n’abakozi ba Komisiyo batabirebye. Atangaza gusa ko aya mazina yombi ajya kwegerana ariko ko niba Komisiyo irezwe biteguye kuzaburana.

Mu kiganiro Prof. Kalisa Mbanda yahaye umunyamakuru wa RBA kuri iki gicamunsi yagize ati “ Nsengiyumva, Nsengimana wumva byegeranye ku buryo byacitse abantu bagombaga kubicekinga( Checking-Kubireba).” Akomeza avuga ko bitatewe n’uwatanze imyirondoro nabi, ko ahubwo byavuye mu icapiro ariko ngo n’abakozi ba Komisiyo bakaba batarabirebye.

Ubwo Prof. Kalisa Mbanda yabazwaga icyo nka NEC bakora mu gihe uyu mukandida Depite Nsengiyumva Janvier yatanga ikirego ku bijyanye n’ingaruka byaba byamugizeho ku bagombaga ku mutora, kubwo gusanga amazina adahwanye n’ayo bari biteze yagize ati “ Ubwo twaruburana turamutse turezwe nta kundi twabyifatamo.”

Nsengiyumva Janvier, Umukandida Depite wigenga ariko amazina ye akaba atariyo yagaragaye ku rupapuro rw’itora yatangarije intyoza.com ko yatunguwe no gusanga amazina ye atari ku rupapuro rw’itora, ko ndetse ingaruka zitabura.”

Yagize ati “ Ingaruka ntabwo zabura, ariko kubera ko bataratangaza icyayavuyemo, niyo mpamvu ngitegereje kuza kureba ko hari ingaruka ziri bungereho nkurikije abantu nari mfite bagombaga kuntora, nkurikije abampamagaye bakambwira ko bambuze kuri Lisite y’itora. Ntegereje kuza kureba ko ka 5% ndi bukabure, byumvikane ko ni kataboneka ingaruka urumva ndaba nzinjiyemo.”

Kandida Depite Nsengiyumva Janvier avuga ko kuba ku rupapuro rw’itora hagaragaye ifoto ye idahura n’amazina ye bwite yagize ati “ Bibaho ko abantu basa, nshobora kugira ikibazo ko ifoto ari iyanjye ariko na none ugasanga ni uwundi muntu dusa. Biranashoboka ko uriya muntu Nsengimana Janvier anahari, unasa kuriya, kuko bari batubwiye ko iyo bibaye ngombwa ko ibirango by’abakandida bisa, ikirango bagiha uwatanze Kandidatire mbere. Ntegereje Ibiza gutangazwa kuko ni basohora ibyavuye mu matora n’ubundi hagasohoka Nsengimana, byumvikane ko ndaba ntaragiye ku rutonde. Ariko na none ni hasohoka Nsengiyumva Janvier ngasanga natsinze amatora, icyo gihe byo birumvikana ko haba harabaye ikosa mu myandikire.”

Kuba Kandida Depite wigenga Nsengiyumva janvier yatanga ikirego, atangaza ko byose biraza guterwa n’ibiba bivuye mu matora. Atangaza kandi ko atari ubwambere Komisiyo y’igihugu y’amatora-NEC imukorera ikosa ngo kuko no mu gutanga Kandidatire ( hasuzumwa imikono) nabwo bavuze ko atari yujuje ibisabwa nyamara ngo bamwitiranije n’undi muntu.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →