Muhanga: Abagabo 2 batawe muri yombi na Polisi bazira ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Polisi y’u Rwanda iributsa abaturage kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kuko bihanwa n’amategeko bikanatwara ubuzima bw’ababikora batabifitiye ubumenyi. Kwirinda ubu bucukuzi, bijyana no kwirinda ingaruza zose zabukomokaho.

Ni nyuma y’uko Polisi  mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Muhanga, akagari ka Remera, taliki ya 05 Nzeri 2018, yafashe abagabo babiri bacukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa coluta na gasegereti mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi  mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Twizere Karekezi yavuze ko  muri iki cyumweru turimo abantu bagera kuri 15 bigabije isambu ya Nyirinkindi Desire, bakajya gucukuramo amabuye y’agaciro batanabifitiye uburenganzira.

Yagize ati:”Nyuma yaho duherewe amakuru twahise tujya gufata aba bakora ubucukuzi butemewe inzego z’umutekano zabashije gufata babiri mu gihe abandi bagishakishwa.’’

CIP Karekezi akomeza avuga ko abafashwe ari Twagirayezu oreste na Nshunguyinka Innocent bombi b’imyaka 36 y’amavuko bose bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Nyamabuye aho bari gukurikiranwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

CIP Karekezi yibukije abaturage ko gucukura amabuye y’agaciro bigira amategeko abigenga kabone n’ubwo wayabona mu murima wawe.

Yagize ati”Nubwo wayasanga mu murima wawe ntibiguha uburenganzira bwo kuyacukura. Bisaba icyangombwa uhabwa n’ubuyobozi bubishinzwe, kugirango burebe ko wujuje ibisabwa, byaba ibikoresho cyangwa ko nta bindi bikorwa remezo byakwangirika mu gihe acukuwe nabi”.

CIP Karekezi yaboneyeho gusaba abaturage kutishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye yacaciro batabifitiye ubumenyi.

Yagize ati:”Uretse no kuba ari icyaha gihanwa n’amategeko, binashyira ubuzima bw’ubikora mu kaga. Abantu bakwiye kwirinda ibi bikorwa , k’uko bimaze kugaragara ko benshi mu babikora  baba badafite ubumenyi muri byo n’ibikoresho bihagije, hagira impanuka na ntoya ibageraho ikabaviramo gukomereka ndetse n’urupfu”.

CIP Karekezi yashoje asaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe aho babonye abakora ibikorwa nk’ibi byo kwangiza ibidukikije.

Yagize ati:”ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro iyo bukozwe mu kajagari bugira ingaruka ku bidukikije, bikaba bishobora guteza ibiza bishobora guhitana ubuzima bwa benshi bityo ku birwanya mutanga amakuru y’aho bigaragaye bikaba bikwiye kuba ibya buri wese.’’

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →