Kamonyi: Urubyiruko rwiganjemo abanyeshuri rwasabwe guca ukubiri n’ibiyobyabwenge
Urubyiruko rw’abanyeshuri b’ibigo bya Rose Mystica Kamonyi, GS Kamonyi na EP Gihinga, Abamotari n’abandi bitabiriye urugendo rutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake mu rubyiruko kuri uyu wa Gatanu Tariki 7 Nzeli 2018, basabwe kugendera kure ibiyobyabwenge no gutanga umusanzu mu gukumira no kubirwanya. Ni mu rugendo n’ibiganiro byitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere n’uwa Polisi n’abandi bayobozi.
Gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’ubukorerabushake mu rubyiruko ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi na Polisi ikorera muri aka Karere, byitabiriwe n’Urubyiruko rw’abanyeshuri, abarezi, abamotari, abasirikare hamwe n’abapolisi. Ni igikorwa kandi kitabiriwe n’umuyobozi w’Akarere n’uwa Polisi aho banatanze ibiganiro byibanze ku gusaba urubyiruko guca ukubiri n’ibiyobyabwenge.
SP Minani Marc, umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi mu kiganiro yahaye abitabiriye urugendo n’ibiganiro byabereye mu nzu y’urubyiruko iherereye mu Kagari ka Nkingo, Umurenge wa Gacurabwenge, yasabye by’umwihariko urubyiruko guca ukubiri n’ibiyobyabwenge no kugira uruhare mu kubikumira no kubirwanya.
SP Minani, yabanje gusobanura icyo ibiyobyabwenge aricyo, amoko yabyo n’ububi bwabyo. Yababwiye ko izina ryabyo ryumvikanisha neza icyo bikorera uwabikoresheje, ko biyobya imitekerereze bikica ubwonko bikanatuma atinyuka gukora ibyaha nko gufata ku ngufu, gusambanya abana, ubujura, gukubita no gukomeretsa, n’ibindi.
Yababwiye ko mu karere ka Kamonyi habonekamo urumogi rurangurwa muri Kigali n’ahandi, ko haboneka kanyanga abenshi bakora bifashishije mélasse yo mu bisigazwa by’ibisheke kandi yaragenewe amatungo, za muriture n’inzoga z’inkorano Polisi idahwema gufata ibikesheje ubufatanye n’abaturage bamaze gusobanukirwa ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge.
Yagarutse ku ngaruka ku bantu bakoresha, batunda cyangwa bagacuruza ibiyobyabwenge zirimo igifungo, guhombya Leta nabo ubwabo kuko imbaraga zikora ziba zifunze. Yashimiye abakomeje kugaragaza ubufatanye na Polisi n’izindi nzego batanga amakuru afasha mu gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, asaba n’abandi kugira ubufatanye bugamije kurandura ikoreshwa, icuruzwa n’itundwa ry’ibiyobyabwenge.
Mu kiganiro Alice Kayitesi, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yahaye abitabiriye urugendo n’ibiganiro, yasabye akomeje abamotari nk’abatwara abagenzi harimo abatwara ibiyobyabwenge bava kubirangura kujya batungira agatoki inzego z’umutekano. Yasabye kandi abanyeshuri kumva inama n’impanuro bahawe ntibaziyicire ubwonko. Yabasabye gutekereza cyane ku masomo, bakiga bakazaba ingirakamaro ku miryango yabo no ku gihugu .
Muri uku kwezi k’ubukorerabushake mu rubyiruko, hazakorwamo ibikorwa byo gufatanya kurwanya ibyaha cyane ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ibikorwa by’amaboko bifasha abaturage kuva mu mibereho mibi ,isuku n’isukura ,no kurwanya imirire mibi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com