Ibyo twijeje Abanyarwanda ntabwo dushobora kubitezukaho-Hon Depite Frank Habineza

Hon. Depite Frank Habineza, umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, ahamya ko ibyo iri shyaka ryijeje abanyarwanda ubwo ryamamazaga abakandida Depite baryo rizabishyira mu bikorwa. Ibyo birimo; ibijyanye n’uburezi, guharanira ko ubutaka buba ubw’umuntu atari ukubukodesha na Leta n’ibindi.

Amatora y’Abadepite yabaye kuva tariki ya 2 kugeza kuya 4 Nzeli 2018 yasigiye ishyaka The Democratic Green Party of Rwanda ( Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda) imyanya ibiri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda. Iyi myanya ngo n’ubwo ari mike rizayifashisha mu gushimangira ibyo ryasezeranije abanyarwanda ubwo ryamamazaga abakandida baryo.

Hon. Depite Frank Habineza, umwe mu badepite 2 b’iri shyaka akaba n’umukuru waryo yabwiye intyoza.com ati “ Nta guhindura imvugo mu nteko, umurongo w’ibyo twijeje abanyarwanda tuzawukomeza. Ntabwo dushobora kuwutezukaho, ibyo twasezeranije abanyarwanda byose tuzabibaha.”

Akomeza agira ati “ Hari ibyo twavuze k’ubutaka,  ko umunyarwanda agomba kugira uburenganzira busesuye ku mutungo we, nta mpamvu yo gukodesha ubutaka na Leta. Ikwiye kugira ubutaka bwayo, n’umuturage akagira ubutaka bwe, bukaba umutungo we bwite. ibyo twavuze mu burezi, byose tuzabikora turi kumwe n’indi mitwe ya Politiki kuko ntabwo tugiye mu nteko twenyine. Tuzabinyuza mu biganiro mpaka ariko tugire no kumvikana. Tuzaba turi magirirane kuko umudepite iyo yinjiye mu nteko aba abaye uw’Igihugu cyose.”

Kuba Green Party ifite abadepite 2 muri 80 bagize inteko, ndetse bake cyane ugereranije n’aba FPR-Inkotanyi ari nayo ifite ubwiganze mu nteko ngo ntabwo biteye impungenge kuko umuco w’ibiganiro bigamije kubaka igihugu uzabasha gutuma ibitekerezo byiza ndetse byubaka Igihugu byakirwa ndetse ngo bihabwe agaciro kuko ngo bizaba biri mu nyungu z’umunyarwanda buri mudepite wese ahagarariye.

Hon. Depite Frank Habineza avuga ko mubyo yizeza abanyarwanda harimo imikorere mishya y’inteko agereranije n’uko izayibanjirije zakoze. Ibi ngo abishingira ku kuba aribwo bwa mbere iyi nteko yinjiyemo amaraso mashya y’imitwe ya Politiki itavuga rumwe na Leta. Asanga kandi ngo nk’uko abanyarwanda bakomeje kujya bataka ko batabona abadepite, ngo nicyo gihe kuriwe ko buri muganda w’ukwezi abadepite nibura 2 bakwiye kuzajya bajya kuwukorana n’abaturage muri buri Karere.

Uretse ibi kandi, ngo hakwiye kugenwa igihe cyahariwe abadepite ( icyumweru cg ukwezi) bamanuka bakegera abaturage, bakaganira, bagakorana nabo ibikorwa bitandukanye bifasha gutuma bababona nk’intumwa zabo koko.

Amatora y’abadepite asize inteko ishinga Amategeko y’u Rwanda yinjiyemo bwa mbere imitwe ibiri ya Politiki ivuga ko itavuga rumwe na Leta. Iyi ni Ishyaka rya Hon. Depite Frank Habineza ndetse n’irya PS-Imberakuri rya Hon. Depite Mukabunani Christine. Buri shyaka muri aya ryabonye imyanya 2 mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →