Kamonyi: Guverineri yahamije bidasubirwaho kwegura kwa Perezida wa Njyanama n’umwungirije

Iyegura rya Emmanuel Karuranga ku mwanya wa Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Kamonyi ryatangiye guhwihwiswa kuri uyu wa 11 Nzeli 2018 mu masaha ya mbere ya saa sita. Ntabwo yeguye wenyine kuko na Odette Nyirinyange wari umwungirije bajyanye. Guverineri Mureshyankwano yahamije ukwegura kwabo.

Karuranga Emmanuel, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi hamwe n’umwungiriza we, Nyirinyange Odette basezeye ku myanya y’Ubuyobozi mu nama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 11 Nzeli 2018.

Mureshyankwano Marie Rose, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yahamirije intyoza.com ko amakuru y’iyegura rya Karuranga Emmanuel na Nyirinyange Odette bari mu buyobozi bw’Inama Njyanama ari impamo.

Yagize ati “ Nanjye aho numviye ko beguye nabajije, nzakubona ko banditse kuko banyoherereje urwandiko banditse kuko bahaye Kopi Intara, bandikiye Inama Njyanama bavuga ko beguye ku bushake bwabo, Niyo baruwa nabashije kubona.”

Guverineri Murenshyankwano, akomeza avuga ati “ Bivuze rero ngo ibyo abantu bavuze nibyo, cyakora wenda Njyanama ntabwo iraterana ngo yemere ubwegure bwabo, ariko bamaze kwandika nanjye Kopi y’ibaruwa banditse nayibonye nk’Umuyobozi w’Intara.”

Nyirinyange Odette, wari umuyobozi wungirije w’Inama njyanama y’Akarere ka Kamonyi yemereye intyoza.com ko amakuru avuga ko yeguye ari ukuri. Yagize ati “ Ntinya kwiyanduza, nshaka guhagarara mu nshingano zanjye neza, kubera inshingano nyinshi hari igihe ubona bimwe utabihagazemo neza uko bikwiye, niyo mpamvu navuze ngo reka negure n’ubundi muri kamonyi nzatanga umusanzu wanjye wo kubaka igihugu aho ndi hose, mfite inshingano nyinshi.”

Nubwo Karuranga Emmanuel, intyoza.com yagerageje kumuhamagara kenshi ntafate terefone ndetse n’ubutumwa bugufi yohererejwe ntabusubize, ku makuru twamenye ni uko yanditse asezera bagenzi be babanye mu nama Njyanama ndetse no mu ibaruwa yanditse asezera twabashije kubona akaba yagaragaje ko ukwegura kwatewe n’Impamvu bwite.

Izi mpamvu bwite abeguye batangaje, bamwe mu babegereye ndetse b’incuti banaganiriye mbere yo kwegura, bahamya ko atari impamvu bwite zabateye kwegura ngo kuko baganira bababwiye ko hari aho babanje guhamagazwa mu nzego zibakuriye ari naho ngo baba barasabwe ko bandika nubwo ibyo bazize bikigizwe ubwiru. Turacyacukumbura ukuri mpamo kw’amakosa baba barakoze.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

Umwanditsi

Learn More →