Ingabire Victoire na Kizito Mihigo bavuye muri Gereza ku bw’imbabazi za Perezida Kagame

Mu bagororwa 2140 bafunguwe ku bw’imbabazi za Perezida Paul Kagame, harimo Umunyapolitiki, Ingabire Umuhoza Victoire utavuga rumwe na Leta Ingabire ndetse n’Umuhanzi akaba n’umuririmbyi, Kizito Mihigo. Bombi bari barasabye imbabazi Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mu ma gereza atandukanye yo mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Nzeli 2018 hari abagororwa 2140 bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bw’uko bari bujuje ibyangombwa bibahesha imbabazi z’umukuru w’Igihugu. Mu barekuwe ku bw’imbabazi harimo Ingabire Umuhoza Victore na Kizito Mihigo.

Madamu Ingabire na Kizito Mihigo bari barasabye imbabazi Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.  Ingabire, yari yarakatiwe imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga muri 2013, mu gihe Mihigo yari yarakatiwe imyaka 10 y’Igifungo n’Urukiko Rukuru muri 2015. Kuri Kizito, yari aherutse kugaragara imbere y’ubutabera aho byavugwaga ko agiye kujurira ariko aza kwisubiraho yanga kujurira.

Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Muri aba bagororwa harimo abavuye muri Bugesera 23, abavuye muri Nyarugenge 447, abo muri Musanze 149, abo muri Gicumbi 65, abo muri Nyanza 63, abo muri Rubavu 158, abo muri Rwamagana 455, abo muri Nyagatare 24 abo muri Huye 484, abo muri Muhanga 207, abo muri Ngoma 35, abo muri Rusizi 7 n’abo muri Nyamagabe 23.

Ingingo za 245 na 246 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko umuntu wakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu (1/3) cyayo; cyangwa uwakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu (5) akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu (2/3) byayo; cyangwa umaze imyaka makubyari akatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya burundu y’umwihariko, ashobora gufungurwa by’agateganyo iyo: 1) Yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi; 2) Arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu (3) bemewe na Leta;

Intyoza.intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →