Rulindo: Polisi n’urubyiruko rw’Abakorerabushake batangiye igikorwa cyo kubakira abatishoboye

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo ku bufatanye n’urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushe mu gukumira no kurwanya ibyaha(RYVCP) kuri uyu wa 16 Nzeri 2018 batangije igikorwa cyo gufasha abaturage kwiteza imbere habumbwa amatafari azakoreshwa mu bikorwa byo kubakira abatishoboye.

Ni ibikorwa byatangirijwe mu murenge wa Murambi, ahakozwe umuganda wo gusiza, no kubumba amatafari yo kuzubakira abatishoboye basenyewe n’ibiza. Ni igikorwa kandi kitabiriwe n’ingabo z’u Rwanda muri aka karere.

Muri iki gikorwa Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe na Assisstant Inspector of Police (AIP) Sam Ngororano ushinzwe guhuza ibikorwa byayo n’izindi nzego hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha(DCLO) mu karere ka Rulindo.

Mu kiganiro yahaye abaturage, yababwiye ko umutekano wambere ari imibereho myiza, umuturage akaba afite aho aba kandi afite isuku. Ariyo mpamvu Polisi mu byo ikora harimo no gufasha abaturage kugira imibereho myiza.

AIP Ngororano yagize ati “Abaturage bagomba kugira isuku, ntihagire urarana n’amatungo kuko bitera indwara zituruka ku isuku nke kandi bakagira ubwiherero bwubakiye neza”.

Yakomeje abakangurira  gukora cyane no kubaka uturima tw’igikoni mu rwego rwo kunoza imirire, bagaburira abana indyo yuzuye.

Yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko nabyo biri mu bibangamira imibereho myiza y’abaturage bikanahungabanya umutekano.

Yagize ati “Turabasaba ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko nabyo biri mu biteza umutekano muke kandi bikangiza ubuzima bw’ababikoresha”.

Nteziryayo Jean de Dieu, umuhuzabikorwa w’urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushake mu murenge wa Murambi yavuze ko bimwe mu bikorwa bazafatanyamo na Polisi harimo no kubakira uturima tw’igikoni abaturage mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Yagize ati “Turashaka ko ikibazo k’igwingira ry’abana giterwa n’imirire mibi gicika  burundu muri uyu murenge ndetse no mu karere kose ka Rulindo, turashaka kubakira  nibura buri rugo akarima k’igikoni”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Murambi, Birimwabagabo Eduard yashimiye Polisi y’u Rwanda ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake uburyo bafata umwanya bakegera abaturage bakareba ibibazo bibugarije bakabafasha kubikemura.

Yaboneyeho gusa abaturage kujya bagira uruhare ku bibakorerwa, abasaba kujya bitabira gahunda za leta no gukunda igihugu.

Muri iki gihe cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko mu gihugu hose biteganyijwe ko Polisi y’u Rwanda n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu karere ka Rulindo bazubakira inzu abantu babiri muri buri kagari, ni mu gihe akarere ka Rulindo gafite utugari 71.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →