Uburasirazuba: Abaturage n’inzego z’umutekano bakomeje kurwanya abakora inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko

Ibikorwa byo kurwanya abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano birakomeje. Hirya no hino mu ntara y’ Uburasirazuba habereye ibikorwa byo kumena izi nzoga abaturage bagasobanurirwa ububi bwazo ku buzima ndetse n’uruhare zigira mu guhungabanya umutekano.

Ni ibikorwa byabereye mu turere twa Kirehe, Kayonza na Bugesera ahangijwe inzoga zigizwe na Litiro 555 z’inzoga z’inkorano zitemewe n’amategoko, Litiro 20 za Kanyanga no gutwika uduphunyika tw’urumogi byose byafashwe biturutse ku mikoranire myiza ikomeje kuranga abaturage n’inzego z’umutekano.

Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yemeza ko ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano bizacika kuko abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bwabyo.

Yagize ati’’ Imyumvire mu baturage yarazamutse, ubu bafata iyambere mu kurwanya ibiyobyabwenge batunga agatoki aho biherereye, bityo inzego z’umutekano zikabasha kubifata bitarakwirakwira mu gihugu.’’

CIP Kanamugire akomeza agaragaza ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibindi byaha bihungabanya umutekano.

Aha yagize ati’’ Twese tuzi neza ko biyobya ubwonko bw’uwabikoresheje agatinyuka gukora ibinyuranyije n’amategeko, birimo gukubita no gukomeretsa, gufata abana kungufu, ihohoterwa, byose bibangamira ituze n’umutekano w’abaturage, kubirwanya bikaba bikwiye kuba uruhare rwa buri wese.’’

CIP Kanamugire asoza asaba abaturage kurushaho kugira imikoranire myiza n’inzego z’umutekano batanga amakuru y’aho ibiyobyabwenge bigaragara.

Yagize ati’’Hari abakomeje ibikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge, abandi bakabikwirakwiza mu rubyiruko hirya no hino mu gihugu, kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese kuko bifite ingaruka mbi kuva k’ubikoresha, umuryango ndetse n’igihugu muri rusange.’’

Intara y’Uburasirazuba ni kamwe mu gace k’igihugu cyacu kagaragaramo ibiyobyabwenge byiganjemo, urumogi ndetse n’inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa Zebra waragi bitewe ahanini n’imiterere y’iyi ntara aho muturere turindwi(7)tuyigize tune( 4 )duhana imbibi n’ibihugu by’abaturanyi.

Ibiyobyabwenge birimo urumogi na Kanyaga ubifatanwe akurikiranwa n’amategeko nkuko ingigo ya 594 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibisobanura. Mugihe ufatanwe inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko n’izindi zitemewe mu Rwanda zimenerwa mu ruhame  nyirazo agacibwa amande n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze hakurikijwe amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB).

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →