• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/07/25
Umunyamakuru muzima ni uriho si uwapfuye-Me Jean Paul Ibambe
19/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: URUGAGA RW’ABAYOBOZI ku Mudugudu rwabaye igisubizo ku mibereho myiza y’Umuturage
19/07/25
Kamonyi-Ngamba: Abakekwaho kwica umugabo w’imyaka 45 bamaze gutabwa muri yombi
19/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira

Depite Donatille Mukabalisa ukomoka muri PL yongeye gutorerwa kuyobora inteko ishinga amategeko

Umwanditsi
September 19, 2018

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite yarahiye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nzeli 2018 yatoye Hon Depite Mukabalisa Donatille wo mu ishyaka rya PL kuyiyobora. Yiyamamaje ari umwe rukumbi atorwa ku majwi 80 y’abadepite 80 bose bagize inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite.

Hon Depite Donatille Mukabalisa ukomoka mu ishyaka PL yongeye gutorerwa kuba umuyobozi w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda(Speaker). Inteko ishinga amategeko yacyuye igihe niwe wari Speaker wayo( uyiyoboye). Uku gutorwa kuje nyuma y’icyizere yagiriwe na bagenzi be b’abadepite ubwo bamuhundagazagaho amajwi yabo bose uko ari 80 hatavuyemo n’umwe kuri uyu wa Gatatu Tariki 19 Nzeli 2018 mu irahira ry’inteko.

Hon Depite Mukabalisa, yamamajwe na Hon Depite Izabiriza Marie Mediatrice wamuvuze ibigwi, akerekana uburyo ari umugore ushoboye, ufite urukundo rw’Igihugu no kwitangira akazi, uzi kubana n’ibindi. Yamukundishije bagenzi be bamuhundagazaho amajwi yose ntawe usigaye. Ni umuhango wayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Hon Depite Rukurwabyuma John yashatse kwitambika ngo yiyamamaze kuri uyu mwanya ariko azitirwa n’ingingo ya 62 yo mu itegeko Nshinga ivuga ko Perezida w’umutwe w’abadepite adashobora guturuka mu ishyaka rimwe n’iririmo umukuru w’Igihugu / iriri ku butegetsi. Kuko akomoka muri RPF iyi yahise iba inzitizi kuri we.

Uretse Depite Mukabalisa watorewe kuba Speaker- Umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko, hanatowe Visi Perezida wa mbere w’Inteko ushinzwe Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ariwe Hon Depite Edda Mukabagwiza ku majwi 75 kuri 80. Hatowe kandi Visi Perezida wa kabiri ushinzwe imirimo yerekeranye n’imari n’abakozi ariwe Hon Depite Herelimana Musa Fazil ku majwi 76. Yahigitse Hon Depite Frank Habineza ukomoka mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda wagize amajwi 4.

Hon Depite Mukabalisa Donatille, mu ijambo rye yashimiye bikomeye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashimira abanyarwanda muri rusange, agaragaza ko iki ari icyizere n’igihango bagiranye n’abanyarwanda, abasaba kuba hafi inteko bayiha inama n’ibitekerezo bizayifasha kurangiza neza inshingano zayo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5835 Posts

Politiki

4086 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1000 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga