Depite Donatille Mukabalisa ukomoka muri PL yongeye gutorerwa kuyobora inteko ishinga amategeko

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite yarahiye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Nzeli 2018 yatoye Hon Depite Mukabalisa Donatille wo mu ishyaka rya PL kuyiyobora. Yiyamamaje ari umwe rukumbi atorwa ku majwi 80 y’abadepite 80 bose bagize inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite.

Hon Depite Donatille Mukabalisa ukomoka mu ishyaka PL yongeye gutorerwa kuba umuyobozi w’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda(Speaker). Inteko ishinga amategeko yacyuye igihe niwe wari Speaker wayo( uyiyoboye). Uku gutorwa kuje nyuma y’icyizere yagiriwe na bagenzi be b’abadepite ubwo bamuhundagazagaho amajwi yabo bose uko ari 80 hatavuyemo n’umwe kuri uyu wa Gatatu Tariki 19 Nzeli 2018 mu irahira ry’inteko.

Hon Depite Mukabalisa, yamamajwe na Hon Depite Izabiriza Marie Mediatrice wamuvuze ibigwi, akerekana uburyo ari umugore ushoboye, ufite urukundo rw’Igihugu no kwitangira akazi, uzi kubana n’ibindi. Yamukundishije bagenzi be bamuhundagazaho amajwi yose ntawe usigaye. Ni umuhango wayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Hon Depite Rukurwabyuma John yashatse kwitambika ngo yiyamamaze kuri uyu mwanya ariko azitirwa n’ingingo ya 62 yo mu itegeko Nshinga ivuga ko Perezida w’umutwe w’abadepite adashobora guturuka mu ishyaka rimwe n’iririmo umukuru w’Igihugu / iriri ku butegetsi. Kuko akomoka muri RPF iyi yahise iba inzitizi kuri we.

Uretse Depite Mukabalisa watorewe kuba Speaker- Umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko, hanatowe Visi Perezida wa mbere w’Inteko ushinzwe Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ariwe Hon Depite Edda Mukabagwiza ku majwi 75 kuri 80. Hatowe kandi Visi Perezida wa kabiri ushinzwe imirimo yerekeranye n’imari n’abakozi ariwe Hon Depite Herelimana Musa Fazil ku majwi 76. Yahigitse Hon Depite Frank Habineza ukomoka mu ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda wagize amajwi 4.

Hon Depite Mukabalisa Donatille, mu ijambo rye yashimiye bikomeye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ashimira abanyarwanda muri rusange, agaragaza ko iki ari icyizere n’igihango bagiranye n’abanyarwanda, abasaba kuba hafi inteko bayiha inama n’ibitekerezo bizayifasha kurangiza neza inshingano zayo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →