Kamonyi: Basabye ubuyobozi kunoza imitangire y’amakuru ahabwa Abahinzi-Borozi

Nyuma y’ibiganiro umuryango CLADHO wagiranye n’Abayobozi ndetse n’Abahinzi-Borozi b’Umurenge wa Runda kuri uyu wa kane tariki 20 Nzeli 2018, harebwa ku ikarita nsuzuma mikorere kuri Serivise zihabwa Abahinzi-Borozi n’uruhare rwabo mu bibakorerwa, abayobozi banenzwe uburyo hari amakuru bihererana ntagere kubayagenewe. Basabwe kwikosora.

Mu nama yateguwe n’Impuzamiryango y’amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa muntu-CLADHO, yahuje Abahinzi-Borozi bo mu Murenge wa Runda n’abayobozi batandukanye barimo n’abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi, abaturage bagaragaje ko kutamenya amakuru y’ibyo bakora cyangwa kuyamenya impitagihe bibangamira imirimo yabo ndetse serivise bakagombye kubona cyangwa gutanga zigapfa. Basabye ko abayobozi barushaho kwegera aba bahinzi-Borozi.

Ndagijimana Thomas, umujyanama w’ubuhinzi mu Kagari ka Gihara wavuze mu izina rya bagenzi be anagaragaza ibyo banenga ubuyobozi n’impamvu y’amanota bagiye babuha muri serivise zitandukanye bahabwa, yavuze ko nyuma y’ibiganiro bya CLADHO biteze impinduka mu kubona amakuru azatuma barushaho gukora neza.

Yagize ati” Nyuma yo guhura n’izi nzego z’ubuyobozi, hari byinshi twizeye ko bagiye kudukoreraho ubuvugizi, ko kandi bagiye kurushaho kutwegera bityo amakuru tutabonaga nk’abahinzi-Borozi cyangwa twabonaga impitagihe tukayabona maze tukarushaho gukorana neza.”

Abahinzi-Borozi bavuga ko mu makuru baba bakeneye ashingiye ahaniri ku; Imbuto n’ifumbire bahabwa muri nkunganire, igihe bizira n’ibiciro, imiti y’amatungo, kumenyshwa uburwayi buvurwa amatungo yabo aho kwishyura gusa, impamvu ababagezaho inyongeramusaruro batabari hafi, amakuru kuri Girinka, igiciro cy’inka umuturage ahabwa n’ibiyiherekeza, n’ibindi bitandukanye muri serivise bahabwa.

Kuba abahinzi-Borozi bavuga ko hari amakuru batabona cyangwa se akaboneka impitagihe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda Mwizerwa Rafiki, hari aho yemeranywa nabo ariko akavuga ko hari ibigiye kunozwa ku gira ngo Serivise zitangwa barusheho kuzishimira no kuzigiramo uruhare.

Yagize ati “ Hari amakuru bigaragara ko abaturage batabonera igihe, cyane cyane muri Serivi bakenera cyane nko mu gutera intanga, Nkunganire n’ahandi,  tugiye kongera imbaraga mu bukangurambaga dusanzwe dukora, turusheho gusobanurira abaturage mu buryo bwimbitse, birasaba ko twinjira muri buri kimwe ku buryo amenya ngo bikorwa bite, bingeraho bimeze bite…., mbese akarushaho kuryoherwa na bwaburyo Leta iba yashyizemo za mbaraga.”

Murwanashyaka Evariste, umukozi ushinzwe guhuza gahunda za CLADHO yishimira ibiganiro bagiranye n’aba baturage n’abayobozi. yizera ko nyuma yo kwicara bose bakagaragaza ibyo banenga ndetse bakiha amanota aho nta ruhande rwigeze rugira 100% ngo hari umusaruro mwiza biteze mu mikorere n’imikoranire.

Yagize ati “ Twishimiye ko habayeho gusasa inzobe, yaba abayobozi babanje biha amanota bavuga uko babona serivise batanga, icyanshimishije ni uko batihaye 100% nk’aho bazitanze neza. Bagaragaje ibibazo bagifite mu guha abaturage Serivise nziza cyane cyane izijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, baganiriye bumvikana impamvu buri rwego rwatanze amanota runaka, bareba uburyo izo mpamvu zigomba guhuzwa zikabyazwamo umusaruro mwiza ndetse bemeza uko bazajya babikurikirana.”

Akomeza ati “ Twizeye ko iki ari igisubizo ku bibazo abaturage bari bafite kuko buriya iyo habayeho kunengana hagati y’inzego, ku bahabwa n’abatanga serivise, buri ruhande rumenya aho intege nke zarwo ziri, ni umusaruro mwiza ku biganiro byaduhuje, natwe kandi tuzajya tubikurikirana.”

Igikorwa cyo guhuza abaturage n’abayobozi baganira ku ikarita nsuzuma mikorere, uburyo abaturage bahabwamo serivise z’Ubuhinzi n’ubworozi n’uruhare rwabo mu bibakorerwa, Impuzamiryango y’amashyirahamwe yita ku burenganzira bwa muntu-CLADHO igihuriyeho na CCOAIB, Actionaid babitewemo inkunga n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →