Kamonyi: Gitifu ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa abaturage ayobora yasezeye mu kazi afunze

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukambura, Niyonshima Alexandre ufunzwe ukurikiranyweho gukubita no gukomeretsa abaturage yayoboraga yamaze kwandikira Ubuyobozi bw’Akarere asezera ku mirimo ye kuri uyu wa kabiri tariki 25 Nzeli 2018.

Alexandre Niyonshima watawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB aho bwamukurikiranagaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa abaturage yayoboraga ndetse akaza gushyikirizwa ubutabera ubu akaba afunzwe, yandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi asezera ku mirimo ye.

Alice Kayitesi, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yemereye intyoza.com ko yakiriye ibaruwa yo gusezera mu kazi kwa Alexandre Niyonshima. Yagize ati ” Nibyo, yasezeye ku mirimo ye. Twakiriye ibaruwa ye yo gusezera none.”

Uyu muyobozi w’Akarere ka Kamonyi akomeza avuga ko nubwo nk’ubuyobozi bakiriye ibaruwa ibamenyesha ko uyu mukozi asezeye mu kazi, ngo aracyafunze aho akurikiranywe n’amategeko ku byaha akekwaho kuba yarakoze.

Alexandre Niyonshima, ibyaha akurikiranyweho byo gukubita no gukomeretsa bikekwa ko yabikoze mu ijoro rya tariki 23 rishyira iya 24 Kanama 2018 ubwo batanu mu baturage ayobora ngo yabakubise ndetse akabakomeretsa kugera ubwo bamwe muribo bajyanywe kwa muganga.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →