Kamonyi: Ibirombe by’amabuye y’agaciro byahitanye abantu 3 bikomeretsa 3 mu gihe cy’iminsi itatu

Ibirombe bicukurwamo amabuye y’abagiro mu Murenge wa Rukoma na Ngamba byahitanye abantu batatu mu minsi itarenga itatu hanakomereka 3 ku matariki ya 22 na 24 Nzeli 2018. Umurenge wa Ngamba hapfuye umwe, Rukoma hapfa babiri abandi 3 barakomereka.

Duhereye mu Murenge wa Ngamba, kuri uyu wa mbere tariki 24 Nzeli 2018 mu Kagari ka Kazirabonde, Umudugudu wa Bigobe muri Kampani icukura amabuye y’agaciro yitwa DEMICO y’uwitwa Kinyogote Emmanuel, ikirombe cyagwiriye uwitwa Uwiteka Kubwimana Valens w’imyaka 22 y’amavuko ahita apfa.

Mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Gishyeshye, Umudugudu wa Nyamabuye tariki 22 Nzeli 2018 mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Kampani yitwa KHEOPS ya Mugisha Antony, cyagwiriye abantu batandatu.

Muri aba batandatu bagwiriwe n’ikirombe, babiri aribo Nshimiyimana Elisa w’imyaka 20 y’amavuko na Bizimana w’imyaka 35 y’amavuko bahise bahasiga ubuzima mu gihe abandi barimo uwitwa Sebuhinja Simon w’imyaka 34 y’amavuko yavunitse amaguru yombi.

Hari kandi Bikoromana Festo w’imyaka 30 y’amavuko wavunitse akaboko, hakaba Ndizihiwe Emmanuel wakomeretse ariko aravurwa ahita ataha mu gihe uwitwa Bikorimana Venuste yavuye mu kirombe ari muzima agataha. Ari abapfuye ndetse n’abakomeretse bose bajyanywe mu bitaro bya Remera-Rukoma.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →