• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
09/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
09/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
09/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Bene Rwigara basabye urukiko kuburana badafunze

Umwanditsi
October 2, 2018

Ubwo bene Rwigara Assinapol barimo Diane Shima Rwigara na nyina umubyara Mukangemanyi Adeline Rwigara bageraga imbere y’urukiko rukuru kuri uyu wa Kabiri Tariki 2 Ukwaki 2018 ku burana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, barusabye kurekurwa by’agateganyo. Icyifuzo cyabo cyatewe utwatsi n’ubushinjacyaha bwavuze ko nta shingiro gifite, ko kije impitagihe.

Diane Shima Rwigara na nyina umubyara, Mukangemanyi Adeline Rwigara basubiye imbere y’urukiko rukuru mu gitondo cy’uyu wa kabiri tariki 2 Ukwakira 2018 baburana ku ifungwa n’ifunyurwa ry’agateganyo. Basabye urukiko kurekurwa bakajya baburana badafunze, ariko ubushinjacyaha bwateye utwatsi iki cyifuzo.

Ubwo bari imbere y’urukiko rukuru, Uwunganira Diane Rwigara mu matebeko, Me Buhuru Pierre Celestin yabwiye urukiko ko inzitizi zatangwaga n’ubushinjacyaha z’uko uwo yunganira abaye akurikiranywe ari hanze yabangamira iperereza nta zigihari ngo kuko nta rikimukorwaho. Yasabye ko umukiriya we yarekurwa agakurikiranwa adafunze.

Me Buhuru, asaba ko urukiko rwaha agaciro icyifuzo cy’uwo yunganira mu mategeko, yagaragaje ko ingingo batanze ziri mu gitabo cy’amategeko zishimangira ko kurekurwa k’umukiriya we, ariryo hame.

Ku rundi ruhande, Umunyamategeko wunganira Mukangemanyi Adeline( nyina wa Diane) nawe yunze mu rya mugenzi we maze asaba urukiko ko umukiriya we akwiye kurekurwa agakurikiranwa ari hanze ngo kuko inzitizi zari zatanzwe n’ubushinjacyaha buvuga ko yabangamira iperereza abaye akurikiranywe ari hanze zitagihari ngo kuko ntarikimukorwaho.

Uretse kuba Adeline Mukangemanyi Rwigara ngo atagikorwaho iperereza, ikinyamakuru ukwezi dukesha iyi nkuru kivuga ko umwunganira mu mategeko yanagaragaje ko gusaba irekurwa ry’agateganyo ry’umukiriya we ngo anabishingira ku ihame ry’ubutabera rivuga ko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze.

Mu gihe ubushinjacyaha bwahabwaga ijambo, bwabwiye urukiko ko ingingo abunganira mu mategeko abaregwa batanze bazemera, ariko ngo mu ngingo ya 121 hari aho ivuga ko impamvu zo kurekurwa zemerwa gusa iyo urubanza rutarajya mu mizi. Ku bw’iyo mpamvu, busanga ubu busabe ngo buje impitagihe.

Rumaze kumva impande zombi, urukiko rwatangaje ko kuri uyu wa gatanu tariki 5 Ukwakira 2018 aribwo ruzatangaza umwanzuro warwo, mu gihe urubanza ruzakomeza tariki ya 7 Ugushyingo 2018.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga