Gakenke: Polisi yatanze ubufasha ku miryango itishoboye mu Mudugudu utarangwamo icyaha

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Nzeri 2018, polisi ikorera mu karere ka Gakenke ifatanyije n’abatuye umudugudu utarangwamo icyaha wa Rugeshi mu kagali ka Ruhinga mu murenge wa Kivuruga, babumbye amatafari yo kubaka igikoni kizafasha guhangana n’imirire mibi mu bana ndetse inishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango 28  itishoboye ituye muri uyu Mudugudu.

Nyuma y’umuganda wo kubumba amatafari azubakishwa igikoni cy’umudugudu muri gahunda yo kurwanya imirire mibi kuri bose, polisi yakanguriye abaturage gukomeza kwirinda ibyaha.

Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Ntiyamira uyobora polisi mu karere ka Gakenke yabashimiye intambwe bateye mu kwicungira umutekano no gukumira ibyaha, abasaba  gusangiza ubwo bunanaribonye abandi kugira ngo imidugudu yose yirinde ibyaha.

Ati “Kwicungira umutekano bisaba ubufatanye, mbashimiye rero uko gushyira hamwe mufite, mbasaba no kugira uruhare mu kwereka abaturanyi banyu bo mu yindi midugudu ibanga mukoresha mwirinda ibyaha kugira ngo turusheho kwibungabungira umutekano.”

CIP Ntiyamira yasabye abatuye muri uyu mudugudu kuba abafashamyumvire mu by’umutekano, bakajya bajya mu nteko z’abaturage no mu migoroba y’ababyeyi yo mu yindi midugudu bakabasobanurira gahunda zo gukumira no kwirinda ibyaha.

Umuyobozi ushinzwe ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de sante) mu karere ka Gakenke Niyibizi Emmanuel yashimiye polisi ku gikorwa cyiza cy’umuganda ugamije guca imirire mibi muri uyu mudugu ndetse no kwishyurira abataratanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Ati”Turashimira polisi uburyo itugira inama zidufasha kwicungira umutekano ndetse ikaba inadufasha kuzamura imibereho myiza y’abaturage bacu kuko Umutekano urushaho kumera neza iyo n’imibereho y’umuturage ari myiza.”

Abatuye uyu mudugudu bemeza ko kwibutswa kenshi uruhare rwabo mu kwicungira umutekano no kugira inama imiryango yagiranaga amakimbirane aribyo byatumye umudugudu wabo utorwa nk’utarangwamo icyaha mu gihe cy’imyaka ibiri(2) mu karere ka Gakenke.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →