Alex Kanyankore wahoze ayobora Banki y’u Rwanda itsura amajyambere-BRD yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha-RIB ruratangaza ko rwataye muri yombi Alex Kanyankore wahoze ari umuyobozi mukuru wa BRD. Akurikiranyweho ibyaha birimo itonesha.

Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB, ku rubuga nkoranyambaga rwayo rwa Twitter muri iki gitondo cyo kuwa gatatu tariki 3 Ukwakira 2018, RIB itangaza ko yataye muri yombi Kanyankore Alex wahoze ari umuyobozi mukuru wa Banki y’u Rwanda itsura amajyambere-RDB kubera ibyaha akekwaho.

Muri iri tangazo, RIB ivuga ko Kanyankore Alex wahoze akuriye Banki y’u Rwanda itsura amajyambere-RDB yatawe muri yombi aho akurikiranyweho ibyaha birimo itonesha no kwakira impano kugira ngo atange Serivisi mu gihe yari umuyobozi.

Kanyankore Alex yayoboye Banki y’u Rwanda itsura amajyambere-BRD kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2013 kugera mu Kwezi k’Ukuboza 2017 ubwo yavaga kuri uyu mwanya awirukanyweho n’abagize inama y’ubutegetsi ya BRD.

Dore uko itangazo rya RIB rivuga: 

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →