Urukiko rukuru kuri uyu wa gatanu tariki 5 Ukwakira 2018 rwafashe icyemezo cyo kurekura Diane Rwigara na Nyina Mukangemanyi Adeline bakajya baburana badafunze. Iki cyemezo kije nyuma y’ubusabe bw’abaregwa, aho basabaga urukiko kujya baburana badafunze kuko ngo inzitizi zatumaga bafungwa zari zitagihari.
Diane Rwigara na Nyina umubyara ariwe Mukangemanyi Adeline Rwigara, bemerewe n’urukiko rukuru gufungurwa by’agateganyo bakajya baburana badafunze. Ubusabe bwabo, babugaragarije urukiko mu iburana riheruka ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ubwo barugaragarizaga ko nta nzitizi zikiriho zituma bafungwa.
Mu kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Diane Rwigara na Mukangemanyi Adeline Rwigara, bari bagaragarije urukiko ko impamvu yatumaga bafungwa yari ishingiye ku kuvuga ko bari bagikorwaho iperereza, nyuma yo kurugaragariza ko iperereza kuribo ryarangiye, bahise basaba ko bakwemererwa kujya baburana badafunze.
Ubwo basabaga urukiko kurekurwa by’agateganyo, ubushinjacyaha bwagaragaje ko icyifuzo cyabo kitahabwa agaciro ngo kuko bagitanze impitagihe urubanza mu mizi rwaratangiye, ko bubona bakwiye gukomeza kuburana bafunze nubwo bwemeranywaga nabo ko nta perereza rikibakorwaho. Aha, umucamanza yatangaje ko iyo ubusabe bwo kurekurwa by’agateganyo butanzwe kuburana mu mizi biba bihagaze bakabanza kuburanisha ubwo busabe. Yatangaje ko ubusabe bwabo bwatangiwe igihe.
Nk’uko urukiko rwari rwatangaje ko kuri uyu wa gatanu aribwo rurafata umwanzuro warwo ku busabe bwa bene Rwigara, mu mwanzuro rwafashe, rwahaye agaciro ubusabe bwa Diane Rwigara na Adeline Rwigara bwo kujya baburana bari hanze ariko rubategeka kutarenga umujyi wa Kigari batabiherewe uburenganzira bakanatanga ibyangombwa byabo by’inzira.
Icyemezo cy’urukiko ku gufungura by’agateganyo bene Rwigara cyanyuze abatari bake mu rukiko biganjemo abavandimwe n’inshuti z’umuryango bakoze ibitamenyerewe mu rukiko ubwo bakomaga mu mashyi bagaragaza ibyishimo batewe n’umwanzuro w’urukiko.
Ibyaha bishinjwa Diane Shima Rwigara ni ugukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yarimo ashaka guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, ahurira na Mukangemanyi (nyina umubyara) ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri Rubanda, mu gihe icyaha Adeline Rwigara akekwaho yihariye ari ivangura no gukurura amacakubiri.
Munyaneza Theogene / intyoza.com