Kayonza: Haracyari imiryango ihishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana b’abakobwa

Abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka cumi n’umunani bo mu karere ka Kayonza bavuga ko abagize imiryango yabo bari muri bamwe bahishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribakorerwa bashingiye ku kuba barikorerwa na bamwe bagize imiryango yabo nkuko bisobanurwa na Mukeshimana (izina ryahinduwe).

Mukeshimana (izina ryahinduwe) avuga ko yahohotewe n’umugabo wa Nyina wabo afite imyaka cumi n’itandatu mu mwaka wa 2016 ubwo yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza amusanze kwa nyirakuru aramusambanya  bigera naho amutera inda. Akomeza avuga ko byamurenze akabibwira ababyeyi be bajya muri icyo kibazo biciye mu muryango, umugabo yemera ko azamufasha.

yagize ati” Uwo mugabo wa mama wacu yemeye kumfasha ubwo nari mfite inda y’amezi abiri  ariko nyuma y’amezi icyenda maze kubyara avuga ko umwana ataruwe, ko twazajya kurega aho dushaka! nibwo umuryango wongeye guhura baramuganiriza arabyanga bafata icyemezo cyo kumurega mu bugenzacyaha.

Mukeshimana, ababajwe no kugira imfunwe ryo kwitwa umugore akiri muto ku mpamvu zitamuturutseho akaba yaranacikishije amashuri, ibi byose bikaba ari ingaruka mbi z’iki kibazo yahuye nacyo, aho nta n’icyizere afite cyo kuzasubira mu ishuri.

Uyu wagizwe umubyeyi akiri muto, aragira inama abangavu n’abandi bakobwa bakiri bato kugendera kure buri wese kabone n’abo mu miryango yabo bashaka kubashuka kuko badatinya kugirira nabi n’abo bafitanye isano.

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Ruramira, Akarere ka Kayonza bavuga ko ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka cumi n’itanu bikigaragara cyane muri uwo Murenge hakaba hari n’imiryango igihishira ibyo bibazo bakabirangiriza mu miryango yabo kugira ngo batishyira hanze.

Muri uyu murenge wa Ruramira havugwa ikibazo cy’ubusambanyi mu buryo budasanzwe n’inzoga z’inkorano bita akayuki, abaturage bavuga ko iki kibazo gishobora no kuba ariyo ntandaro y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza  Harerimana Jean Damascene, ntahakana ihohoterwa rivugwa muri aka Karere ka Kayonza, avuga ko ahubwo bagerageza kwigisha abaturage ububi bwaryo ndetse hagakorwa n’ubukangurambaga.

Harerimana yagize ati”Dukora ubukangurambaga dufatanyije n’abafatanya bikorwa ndetse n’inzego z’umutekano tujya mu bigo by’amashuri twigisha abana ibijyanye no kurwanya ihohoterwa”

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, asaba abaturage gutanga amakuru ayariyo yose ajyanye n’ihohoterwa, ashishikariza ababyeyi kujya baganiriza abana ku bijyanye n’ihohoterwa iryari ryo ryose, akanakangurira abaturage kujya batanga amakuru ku imiryango yihererana ibibazo by’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana bato .

Umuyobozi w’ibitaro bya Rwinkwavu Dr Michel Habiyaremye avuga ko mu mirenge umunani ikorana nibyo bitaro kuva mu kwezi kwa mbere kwa 2018 kugeza mu kwezi kwa cumi bakiriye abana 27 bari munsi y’imyaka cumi n’umunani bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Akarere ka Kayonza kagizwe n’imirenge cumi n’ibiri, muri iyo mirenge itatu niyo ifite iki kibazo cy’ihohoterwa riri ku rwego rwo hejuru. Iyo ni; Rwinkwavu, Kabarondo na Ruramira. Nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere, ihohoterwa rigaragara cyane riri mu moko agera kuri ane ariyo; Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Ihohoterwa rishingiye k’umutungo hamwe n’irishingiye ku gukubita no gukomeretsa.

Patrick Maisha / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →