Louise Mushikiwabo, Umunyarwandakazi ubaye aka wa mukobwa uhesha ishema umuryango

Mu bitego bitandukanye u Rwanda rukomeje gutsinda amahanga, kuri uyu wa gatanu tariki 12 Ukwakira 2018 hiyongereyeho icy’Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo utsindiye kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa. Yegukanye uyu mwanya atsinze Umunyakanadakazi Michaelle Jean. Aya ni amateka haba kuri Mushikiwabo ndetse n’u Rwanda.

Intsinzi ya Louise Mushikiwabo, yashyigikiwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wanamutanzeho umukandida, yashyigikiwe kandi n’umuryango w’ubumwe bwa Afurika, u Bufaransa, ibihugu bitandukanye birimo na Canada ari nacyo gihugu gikomokamo uwo bari bahanganiye uyu mwanya.

Madamu Louise Mushikiwabo ni umwe mu bagore b’abayobozi bubashywe haba mu Rwanda, Afurika no ku isi. Ni umwe kandi mu bagore 10 b ‘indashyikirwa ku mugabane wa Afurika bashyizwe ku rutonde na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa-RFI mu mwaka wa 2014. Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku bikorwa by’indashyikirwa, ubuhanga n’uruhare rw’aba bagore mu gufasha abatuye Isi. Kuri uru rutonde agaragara muri 3 bambere.

Gutorerwa kuba Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa-OIF, ni ishema ku Rwanda nk’igihugu cyamutanzeho umukandida, nk’igihugu kandi yagaragarijemo ibigwi mu mirimo amazemo imyaka isaga icyenda. Bikomeza kandi kumushyira mu bakomeye ku Isi.

Kuyobora uyu muryango, birushijeho kuzamura Louise Mushikiwabo mu ruhando mpuzamahanga, nk’umwe mu bagore b’abanyafurika bayoboye imiryango ikomeye kandi bafite ijambo. Ni n’ishema kandi kuba atowe ashyigikiwe n’ibihugu bikomeye birimo u Bufaransa bunafite ijambo rikomeye muri uyu muryango, mu gihe umubano w’iki gihugu n’u Rwanda wari utarongera guhamya ibirindiro.

Umunyarwanda kazi Louise Mushikiwabo, afite imyaka 57 y’amavuko, ni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’umuryango wa Afurika yo hagati. Amaze kuri uyu mwanya imyaka isaga icyenda. Ni nawe muvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda. Byitezwe ko uyu mwanya w’ubuminisitiri agomba kuwurekura agakomeza imirimo mishya yatorewe.

Louise Mushikiwabo, azamuye ibendera ry’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, gutsinda kwe ni intsinzi muri rusange y’Abanyarwanda. Ni intsinzi ku mugabane wose wa Afurika wemeye kumutangaho umukandida nk’ibihugu bigize Afurika yunze ubumwe.

Louise Mushikiwabo, ashimangira ko ari umunyapolitiki uzi icyo aharanira. Mu masaha make mbere yo gutorwa kwe, yasohoye inyandiko mu kinyamakuru L’Opinion avuga ko amateka y’ubuzima bwe bwite atuma asobanukirwa neza ibijyanye n’intambara za Politiki.

Muri manda ye, yatangaje ko mubyo azashyira imbere harimo; kurwanya irondaruhu, urwangano rushingiye ku bwoko cyangwa ku myemerere y’idini n’ibindi bijyanye n’ivangura ryatanya abantu. Ibi byose ngo igihugu cye cyatumye abigiramo ubunararibonye mu gukemura ibibazo by’ingutu no kwimakaza ishingiro ry’ubwiyunge.

Mubyo uyu Munyarwandakazi Louise Mushikiwabo ashyize imbere kandi, harimo kurwanya ruswa no kwimakaza amahame y’uburinganire aho atangaza ko mu buyobozi bwe muri uyu muryango azabishyira imbere ariko muri rusange agaharanira ko ibihugu biri muri uyu muryango bigirana umubano mwiza n’ibitawurimo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →