Umuryango wa Nyirashuri ubabajwe n’amasambu wahugujwe hirengagijwe amategeko

Bamwe mu bo mu muryango wumukecuru Nyirashuri Bonifride utuye mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Mushubati,  bahangayikishijwe namasambu yumubyeyi wabo Ntambiyukuri Stanislas yazunguwe hadakurikijwe itegeko rigenga imicungire yumutungo wabashakanye, impano nizungura. Bakanababazwa nakarengane bakorewe ninzego zibanze zirengagije amategeko nkana bagatwarwa imitungo yabo.

Umuryango wa Nyirashuri Bonifirida mwene Ntambiyukuri Stanislas witabye Imana mu 20/12/1942 bavuga ko habayeho izungura ku mitungo ye bidakurikije itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura kuko mu izungura hari abahawe amasambu badahuje isano n’abo kwa  Ntambiyukuri Stanislas.

Mukobwajana Florence, umwana wa Mukecuru Nyirashuri Bonifirida, agira ati “Ntambiyukuri Stanislas yapfuye tariki 20/12/1942, Mukamugema Dancilla wazunguye ibyacu 100% yaravutse 1944  hashize imyaka ibiri Sogokuru Ntambiyukuri apfuye. Munyakayanza Boniface yavutse 1946 Ntambiyukuri amaze imyaka ine yitabye Imana, aba bose bazunguye ibyacu 100%. Ni akarengane gakomeye kubona umuntu mudahuje amasano aza gutwara iby’abyacu abifashijwemo n’inzego zibanze ndetse n’ubutabera bukabigiriamo uruhare.

Mukobwajana akomeza avuga ko aba bose bari kuzungura 50% ku ruhande rwa nyina ubabyara witwa Ugirasebuja Cicilia, kuko nyina yababyaye ku wundi mugabo nyuma y’uko umusaza Ntambiyukuri Stanislas yitaba Imana. Yagize” ati twakorewe akarengane gakabije cyane, ubonye ngo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze z’umurenge wa Mushubati zemerere umuntu witwa Korotirida noneho utavuka kuri aba bose nawe azungure ibyacu 100%? Ni ukuri inzego zibishinzwe ni zigire icyo zidufasha turenganurwe

Batunga agatoki inzego z’abunzi bo mu kagari ka Rusebeya, umurenge wa Mushubati ko zaciye urubanza zidafitiye ubushobozi. Bagira bati “ayo masambu, inzu, imirima twambuwe byakorewe igenagaciro, biri hejuru ya miriyoni 15. Ni gute abunzi baburanisha urwo rubanza? Urubanza nti rwari gutangirira mu bunzi byose byishwe n’inzego zibanze aho zandikiye mukecuru Bonifirida, zimusaba kwihutira ku murenge kugirango aze kugabana imirima” ibyo byose byavuye mubunzi tugeze mu rukiko rwa Gihango narwo nti rwaturenganura biturutse ku makosa yakozwe n’inzego zibanze.

Mukobwajana Florence, umwana wa Bonifirida agira ati “Mu rubanza RC 0045/16/TB/GIH rwo ku wa 15/05/2017 rwemeje ko Ntambiyukuri Stanislas yitabye Imana ku wa 20/12/1942 (jugement suppletif dacte de décès) bivuze ko abakomoka kuri Ntambiyukuri stanislas aribo bafite kuzungura 100%.

Mu byangombwa batumwe n’urukiko kugira ngo hamenyekane igihe Stanislas yitabiye Imana no kugirango hamenyekane abana yabyaye, hatanzwe Ibuku (ibyangombwa byatangwaga muri icyo gihe) hamenyekana igihe yapfiriye n’abana be batatu yasize.

Ibyatangaje abo mu muryango wa Bonifirida ni uko ibuku yatanzwe n’inzego zibanze ikemezwa n’urukiko mu gufata icyemezo ko Ntambiyukuri stanislas yitabye Imana ku wa 20/12/1942, yaje kugezwa mu rukiko ivuga ko ari impapuro mpimbano, kuri ubu umukecuru Bonifirida n’umwana we bakaba barakatiwe n’urukiko gufungwa.

Mukobwajana, avuga ko aho bigeze ubu umukecuru ategereje kuzaterezwa cyamunara kuko amafaranga yakwa n’inzego z’ubutabera ntaho azayakura mu gihe adasubijwe amasambu ye yazunguwe n’abo badafitanye amasano. Bagira bati “ubu ng’ubu urubanza rwo kuburana ibuku yatanzwe n’umurenge wa Mushubati bavuga ko atari umurenge wayitanze, ikibazo cy’ibuku kigeze mu rukiko rwa Karongi”.

Itegeko hari icyo rivuga ku makimbirane nk’aya

Nizeyimana Elia, umunyamategeko akaba n’inzobere mu bijyanye n’amategeko y’umuryango, avuga ko Itegeko ritegeka ko umwana azungura ku ruhande rw’umubyeyi we  umwinjiza muri uwo mutungo. Yagize ati “ndi umucamanza, icyo navuga ni uko natanga ½ ku mugore ikindi ½ kikaba kuri nyina w’umuzungura. Hagabanwamo abana bo ku mugore w’isezerano no ku mugabo utari uw’isezerano kugira ngo bikemuke neza.

Itegeko rishya rigenga imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura riteganya ko imanza zose zari mu nkiko mbere yuko iri tegeko rishya ritangira gukurikizwa zizaburanishwa hakurikijwe ibiteganywa naryo ariko nta gihinduwe ku mihango y’iburanisha yakozwe.

Izungura ryafunguwe guhera ku itariki ya 1 Ukwakira 1990 ariko igabana rikaba ritaraba rizakorwa hakurikijwe iri tegeko (ingingo ya 101).

Rikomeza rivuga ko urutonde rw’abazungura no mu bundi buryo bw’imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe. Itegeko ryo muri 1999 ryateganyaga uru rutonde gusa mu buryo bw’ivanguramutungo risesuye

Ukwivuguruza kwinkiko mu rubanza 

Urukiko rwisumbuye rwa Karongi, mu urubanza RP00021/2018 /TGI/KNG mu rwego rwa mbere tariki 19/07/2018 bavuga ko hirengagijwe urubanza RC0120/2015/TB/GIH rwaciwe tariki 20/12/2017 n’urubanza RC0045/16/TB/GIH rwaciwe kuwa 15/05/2017.

Kubwo kwirengagiza zimwe mu manza n’amategeko, umukecuru Nyirashuri Bonifirida yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri afunze n’indi itatu ari hanze kubera gusaza naho umukobwa we akatirwa imyaka itanu.  Bakurikiranyweho ibuku yatanzwe n’umurenge wa Mushubati akarere ka Rutsiro. ubujurire buri mu rukiko rwa Karongi

Byiringiro Jean Elysee

Umwanditsi

Learn More →