Bamwe mu bangavu bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bari munsi y’imyaka 18 bo mu murenge wa Ngarama baratabaza ku mpamvu z’uko ababafashe ku ngufu bakabatera inda bahunga bakigira mu gihugu cya Uganda. Aba bangavu, akenshi ababyeyi babo usanga ari abakene bityo bikagira ingaruka kuri abo bana ndetse na ba nyina nko gucikisha amashuri, kubura ibyo kugaburira abana babo nabo ubwabo.
Nk’uko babitangarije abanyamakuru, aba bangavu bavuga ko babayeho nabi mu miryango y’iwabo bitewe n’uko abagabo babateye inda bahungira muri Uganda. ababyeyi babo nabo bakaba batishoboye, ibyo bituma babaho nabi k’uburyo bashobora kumara iminsi ibiri ntacyo bashyira munda.
Divine (izina ryahinduwe) yatewe inda n’umugabo avuga ko yatorotse akajya Uganda ariko akaba abayeho nabi n’abana babiri b’impanga babyaranye bafite amezi umunani.
Divine yagize ati” natewe inda mfite imyaka cumi n’itandatu, ni umuhungu wambwiye ngo njye kumusura mvuye ku ishuri amfata ku ngufu antera inda nabibwiye mu rugo bajya kumurega mu buyobozi bigera n’aho ashyikirizwa Police yemera ko azamfasha nyuma aza gutorokera Uganda. Mu rugo turi abana cumi na babiri, papa ni umuzamu mu bashinwa bakora umuhanda mama ntacyo akora kubona ibyo kurya n’uwamfasha kugira ngo abana babeho neza n’ikibazo kuko hari n’igihe mu rugo tumara iminsi ibiri tutagize icyo dufata, turya rimwe na rimwe byabonetse”.
Aba bangavu bahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina batarageza imyaka 18 bo mu murenge wa Ngarama bafite abanyamuryango 50 bashinze ihuriro kugira ngo bajye bahura baganire bareke kwitekerezaho ndetse banafashe bagenzi babo bahuye nicyo kibazo batari muri iryo tsinda babafashe kwiyakira. ndetse bakaba bafite na gahunda yo kwigisha urubyiruko kwirinda ihohoterwa.
Umuyobozi wungirije w’iri huriro nawe wahuye n’iki kibazo kuko yafashwe n’umucuruzi wakoreraga muri uwo murenge akamutera inda afite imyaka cumi n’irindwi, nawe akigira Uganda yatangarije itangazamakuru ko bashinze iri huriro ku nama z’ubuyobozi, avuga ko bahura bakaganira bakareba ejo hazaza habo.
Akomeza avuga ko mbere batarashinga iri huriro babaga mu bwigunge barihebye ku buryo bumvaga nta buzima bafite ariko iyo bari kumwe buri umwe abwira mugenzi we ibibazo afite bakabiganiraho buri wese akareka kwigunga.
Agira kandi ati” Nubwo twashinze iri huriro dufite ikibazo cyuko tuganira gusa ariko nta mikoro dufite ngo turebe uburyo twakwiteza imbere byibuze ngo turebe ibyo twakora byatubeshaho nko gukora ibijyanye n’imyuga yo kudoda nibindi.
Uwamahoro Donatille umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu murenge wa Ngarama yatangarije abanyamakuru ko aba bangavu bakenewe gufashwa koko kuko umurenge ubafasha uko ushoboye ariko nanone bagafasha babandi bameze nabi cyane kuko hari benshi bakennye cyane. Agira kandi ati” ikindi dukora ubukangurambaga ku kurinda abana ihohoterwa binyuze mu mugoroba w’ababyeyi bakagaragaza abateye abana inda bagafatwa bagashyikirizwa RIB abandi bagatorokera Uganda.
Umukozi ushinzwe Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Naomi Mukagasana avuga ko mu karere ka Gatsibo hagaragara ihihoterwa rishingiye ku mitungo n’inzoga z’inkorano, umugore n’umugabo iyo bapfuye imitungo bigira ingaruka ugasanga abana aribo babigenderamo cyane abakobwa bitewe n’ubwumvikane buke bw’umuryango bikabakururira inda zitateganyijwe bataragira imyaka y’ubukure.
Akarere ka Gatsibo gafite imibare iri hejuru cyane y’abana baterwa inda bataragira imyaka y’ubukure kuko akarere kemera 631 mu gihe imibare itangzwa na MIJEPROF ari 1270 Naomi avuga ko impamvu uyu mubare wa MIJEPROF ari mwinshi nuko hari abana baba baturutse hirya no hino baratewe inda kubera ko bafite bene wabo bakaza kuhabyarira.
Patrick Maisha / intyoza.com