Kamonyi: Imirambo y’abagabo 2 yatoraguwe mu ishyamba rya Kanyinya muri Rukoma

Imirambo y’abagabo babiri bataramenyekana yatoraguwe mu inshyamba rya Kanyinya ho mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Remera, Umudugudu wa Kigarama mu gitondo cy’uyu wa Gatanu tariki 19 Ukwakira 2018. Basanzwe nta myenda bambaye, basobekeranye amaguru, harakekwa ko bishwe bakazanwa ari imirambo.

Twizeyimana Emmanuel, umuturage akaba n’umujyanama w’Ubuzima waganiriye n’umunyamakuru w’intyoza.com ahatoraguwe iyi mirambo, ahamya ko aba bantu batabashije kumenywa n’abaturage baje batabaye bigaragara ko biciwe ahantu runaka bakazanwa ari imirambo ndetse bambuwe imyenda uretse utwenda tw’imbere.

Yagize ati ” Mu bigaragara, babazanye babishe babashyira aha basiga babasobekeranije amaguru. Urebye, mu majosi yabo basa n’abanigishijwe imigozi kuko biragaragara. Bari babakuyemo imyenda, umwe yari asigaranye agakariso gusa, undi yari yambaye agakabutura n’umupira, ariko ikabutura bayimukuyemo bayimuhambiriza mu mutwe bazirikira mu ijosi, ubundi bombi babasobekeranya amaguru babata munsi y’umukingo hano mu ishyamba rya Kanyinya bakunze kwita “Muryanyirabukima”.

Abaturage, babwiye umunyamakuru kandi ko igikorwa nk’iki kitari giherutse muri aka gace. Gusa bavuga ko hari hashize nk’umwaka hafi yaho iyi mirambo yatoraguwe hiciwe umwana ariko we ngo akaba yaramenyekanye ndetse n’umuryango we.

Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma yatangarije intyoza.com ko iyi mirambo yatoraguwe ari iy’abagabo babiri bari hagati y’imyaka 20-30. Atangaza kandi ko atari abo mu Murenge we kuko ngo baba abaturage batabaye nta wabashije kugira uwo amenya, ngo binashoboke kandi ko atari abahafi mu Karere kuko ngo amakuru bayahererekanije mu Karere ku buryo iyo haba uwabuze uwe byari kuba byamenyekanye.

Amakuru y’aba bagabo batoraguwe ari imirambo yamenyekanye biturutse ku bamotari babonye iyi mirambo ahagana ku i saa kumi n’ebyiri z’iki gitondo, bahise babimenyesha ubuyobozi. Iyi mirambo yatwawe n’imodoka ya Polisi ahagana i saa mbiri n’iminota 15 bajyanwa ku bitaro bya Remera-Rukoma gupimwa.

Mu Karere ka Kamonyi nta kwezi gushize mu Mirenge ya Runda na Rugalika hatoraguwe imirambo y’abantu bikekwa ko bazanwa bishwe bakahajugunywa nti bamenyekane. Aba nabo batoraguwe muri Kanyinya ntabwo haramenyekana imyirondoro yabo kimwe n’ababa babishe nk’uko ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma bwabitangaje.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →