• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
16/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
16/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
16/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge

Kamonyi-Isesengura: Perezida w’inama Njyanama ukenewe ni inde, akwiye kurangwa no kwita kuki!?

Umwanditsi
October 19, 2018

Inama njyanama y’Akarere ka Kamonyi imaze iminsi igera kuri 40 ifite icyuho cyo kutagira Perezida wayo. Karuranga Emmanuel wayiyoboraga yeguye tariki 11 Nzeli 2018 ajyana na Nyirinyange wari umwungirije. Bimwe mu bishobora gufasha uzatorwa ni;  kugira igitinyiro, kutavugirwamo, kubaka ubumwe bwa Njyanama, gukunda ukuri, kurwanya ikimenyane, umuco wo kudahana n’ibindi.

Kwegura ku mpamvu zavuzwe ko ari iz’ubushake bwa Karuranga Emmanuel wari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi, nti kwasiganye n’ukwa Nyirinyange wari umwungirije, kwakurikiwe kandi n’igenda rya Ernest Kamanzi watorewe guhagarira urubyiruko mu nteko ishinga amategeko. Icyuho cyo kuba Njyanama ituzuye ndetse idafite ubuyobozi bwuzuye ni imbogamizi mu mikorere y’uru rwego.

Iminsi igera kuri 40 ishize Njyanama y’Akarere itagira Komite nyobozi yuzuye by’umwihariko Perezida. Hari amakuru avuga ko hateganijwe inama y’inama Njyanama igomba gutorwamo Perezida w’inzibacyuho kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Ukwakira 2018, aho iyi nama ngo yanagombaga kuzitabirwa na Guverineri Mureshyankwano akanayiyobora. Uyu Guverineri ariko yamaze gukurwa ku buyobozi bw’Intara y’Amajyepfo. Gusa na none kuba nta Perezida watowe, nta tegeko ryishwe kuko iminsi 90 ivugwa mu itegeko ku gusimbura abeguye itarashira.

Bimwe mu bikwiye kuranga uzatorerwa kuba Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi ngo imirimo ye na njyanama iborohere ndetse bafashe akarere kuva mu myanya mibi mu kwesa imihigo ni; Kuba ari umuntu urangwa no kutanyura ukuri inyuma, kuba atavugirwamo kandi afite igitinyiro, kumenya kubana no gukorana neza n’abandi ariko yirinda abamuvangira, gufata ibyemezo kandi bakabihagararaho nka Njyanama, n’ibindi.

Perezida wa Njyanama, ukenewe kandi ni ubasha kwisobanurira no kubona ko we na Njyanama imibare beretswe icuritse, ubasha kubona ko umubare gatandatu bashobora kuba bawumweretse ucuritse ngo yemere ko ari icyanda kandi ari gatandatu. Kuba azi gusesengura no gucukumbura yitonze, wirinda kwakira ibije ngo ahite yemera.

Kugira igitinyiro no kutavugirwamo: Ni kimwe mu byafasha uzatorerwa kuyobora Njyanama kuko n’ubwo adakwiye kuba akanga abamusanze ariko akwiye kuba abonwa nk’umugabo/umugore ushyira mu gaciro, buri wese yumva ko atagomba kubwira ibyo yiboneye, kuba azi guhagarara mu kuri no kumva ko ubwinshi bw’ibimugera imbere cyangwa abamubwira bidasobanuye iteka ukuri, ko ahubwo ari inzira imugeza ku kuri nyako. Ni ukwiye kandi kugendera kure amatiku n’amarangamutima atubaka, n’ibindi.

Kubaka Ubumwe bw’Abagize Njyanama: Abagize Njyanama bakwiye kumva kandi bakabona ibintu kimwe, gutuma bamwiyumvamo, gushyira hamwe no kunga ubumwe byabafasha kwirinda icyuho cyababuza kuzuza inshingano zabo. Ni abagomba guhora bahana amakuru abafasha kunoza imikorere y’inshingano zabo.

Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi muri rusange ikwiye kwita ku guca umuco wo kudahana, guhishirana mu makosa, ikimenyane n’amarangamutima mu iyimurwa n’itangwa ry’amanota mu bakozi, munyumvishirize, inama nyinshi zituma abayobozi bategera abaturage, imyubakire y’akajagari, itekenika, n’ibindi.

Bamwe mu bayobozi batandukanye mu karere bagiye batumvikana na Njyanama, birimo imishinga imwe n’imwe yadindiye, Raporo zidafututse no kuba hari abashaka ko Njyanama itorera kugira bamwe bongererwa amafaranga, hari abafite inyungu mu gutuma njyanama nshya yayoborwa n’umuntu utazabagora muri bimwe mu byemezo baba bifuza guhitisha mu nyungu za bamwe.

Iki ni igitekerezo bwite cy’uwacyanditse, gishingiye ku busesenguzi akurikije ibyo abona n’ibyo yumva, byose mu nyungu zo gufasha mu miyoborere myiza by’umwihariko iyeswa ry’imihigo mu karere ka kamonyi kamaze imyaka itatu gafite uburwayi bwo gasubira inyuma mu kwesa imihigo.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5798 Posts

Politiki

4049 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga