Intwali Fan Club yatangiye ubukangurambaga bw’abafana mu Ngororero

Mu rwego rwo kongera umubare w’abafana ba rayon sports FC bibumbiye mu ma fan clubs, itsinda ry’abafana ryitwa INTWALI Fan Club ryatangiye ubukangurambaga bwimbitse mu karere ka Ngororero.

Kuwa gatandatu tariki ya 20 Ukwakira 2018, nibwo ubuyobozi hamwe n’abafana ba Intwali Fan Club bakoreye ubukangurambaga mu karere ka Ngororero ahari abafana batari bakeya b’ikipe ya Rayon Sports FC ariko batarabasha kwibumbira muri fan club ku buryo bwemewe n’ubuyobozi bw’ikipe.

Urwo ruzinduko rwari rugamije kubakangurira kwishyira hamwe no kuba abafana batanga umusanzu mu ikipe yabo kugira ngo izagere ku ntego yo kwigira nkuko umuyobozi wa Intwali Fan club Uwitonze Syidio abitangaza.

Ati « ibikorwa turimo si mu karere ka Ngororero gusa ni hose mu gihugu, ni mu rwego rwo kugira ngo twegere amatsinda y’abafana tubashishikarize kugira icyo bafasha ikipe yabo babinyujije mu ihuriro ry’abafana ba rayon sports FC».

Akomeza avuga ko igihe hari amatsinda basanze ataragera ku rwego rwo kuzuza ibisabwa ngo yemerwe n’ikipe, bashobora gutanga umusanzu mukeya babona babinyujjije muri Intwali Fan Club nayo igakomeza kubaha ubufasha n’inama kugeza igihe ayo matsinda azabasha kuzuza ibisabwa akaba fan club ukwayo yemewe n’amategeko.

Rukundo Eric umuyobozi w’itsinda ryiyise « Shwanyaguza fan club » ribarizwa ku Kabaya mu karere ka Ngororero atangaza ko bishimiye icyo gikorwa kizabafasha gutera imbere mu mifanire no gushyigikira rayon sports FC mu mikoro.

Agira ati « Tubyakiriye neza cyane kubona intwali fan Club ihaguruka ikaza aha ku kabaya kutwongeramo ububyutse. Ntabwo natwe dushyigikiye ubufana bwo ku munwa gusa ahubwo dushaka ko twagira uruhare mu kwiyubaka kw’ikipe yacu.

Habineza Yusufu umwe mu bafana ba rayon sports FC unabarizwa muri Intwali Fan Club wari mu bakoze ubwo bukangurambaga avuga ko hari amatsinda y’abafana asenyurwa no kuba adafite imicungire myiza y’umutungo no kutagira intego.

Ati « Nagize uruhare mu gutumira ubuyobozi bwacu ngo buze gufasha abafana bo mu Ngororero. Amatsinda matoya nk’aya agira ibibazo byo kurigisa amafaranga y’abanyamuryango tukaba dushaka kubereka inzira babinyuzamo amafaranga akava ku mufana agera mu ikipe ».

Kugeza ubu rayon Sports FC ifite fan clubs 40 mu Rwanda hose ubuyobozi bw’iyi kipe bukavuga ko bushaka gukomeza kuyongera.

Karinganire

Umwanditsi

Learn More →